Ubuzima

Sobanukirwa ibyingenzi utaruzi kuri canseri y’amaraso

Umubiri ugira ibiwukomeza n’ibiwubakiyemo nk’amaraso. Amaraso ni kimwe mu bushobozi umubiri ufite mu kuba wabasha gukora, iri rikaba igaburo ritemberezwa mu mitsi kugira ngo ibashe gukora.

Abenshi bakunze kumva indwara y’amaraso, gusa ntibayisobanukirwe neza imiterere yayo, uko ifata n’uko yakira cyangwa n’ingaruka zayo.

Abahanga basobanura neza ibijyanye n’indwara y’amaraso ko ari kanseri ya ‘hematologique’, itangiririra mu magufa, niho amaraso akorerwa.

Kanseri y’amaraso ibaho mu gihe selile zisanzwe z’amaraso zirwanya kwandura no kubyara selile nshya. Iyi kanseri y’amaraso yandura mu buryo bwinshi butandukanye bitewe n’ubwoko yanduriyemo.

Kanseri y’amaraso yo mu magufwa igira ubwoko butatu butandukanye kandi bwandura bitandukanye.

  1. Leukemia: Ni kanseri y’amaraso ikomoka mu maraso no mu magufwa. Bibaho mu gihe umubiri urema selile nyinshi zidasanzwe z’amaraso kandi bikabangamira ubushobozi bw’amagufwa yo gukora selile zitukura na platine leukemia.

Iyi ikaba ari cancer ikunze kugaragara ku bana. Abashakashatsi bavuga ko bingana na 30 ku ijana bya kanseri zose zo mu bwana. Leukemia ni kanseri ikunda kugaragara kare.

  1. Lymphoma: Iyi ni kanseri ikomoka muri selile zigize sisiteme y’umubiri, ikaba igira ubwoko bubiri bw’ingenzi ari bwo Lymphoma ya Hodgkin.

lymphoma ikura muri sisitemu ya lymphatique iva mu ngirabuzima mfatizo yitwa lymphocytes, ubwoko bw’amaraso afasha umubiri kurwanya indwara.

Abahanga bagaragaza ko Hodgkin lymphoma ari cancer y’amaraso ikurira muri ‘system lymphocytes’. Lymphoma ya hodkin irangwa no kuba hari lymphocyte idasanzwe yitwa selile reed Sternberg.

  1. Multiple myeloma: Iyi ni Kanseri y’amaraso itangirira mu maraso akozwe mu magufa. Ikigo gikuru gishinzwe ubushakashatsi n’ubuvuzi kuri cancer giherereye muri America ‘CTCA’, cyatangaje ko Kanseri yo mu maraso igira ibimenyetso bitandukanye.

Muri ibyo bimenyetso harimo ibicurane, inkorora, umunaniro ukabije, kubura appetit no kubira kenshi ibyuya n’injoro.

Akenshi umurwayi w’iyi ndwara ahura no kubabara mu magufwa cyangwa mu ngingo, kubabara umutwe bikabije, ibiro bye bigatangira kugabanuka cyane, kugira umwuka mucye bikaba byakugora no guhumeka.

Abahanga bagaragaza ko iyi ndwara iterwa n’ibintu bitandukanye, ikaba iterwa na ‘mutation’ mu bikoresho bya geneti-ADN- ya selile y’amaraso. 

Abahanga batangaza ko iyi ndwara mu gihe wabonye ibimenyetso byayo, bisabwa kwegera abavuzi bakagukurikirana kuko ntivurishwa ijisho cyangwa indi miti, uretse iyo wahawe na muganga wagupimye kandi akemeza neza ko ugomba kuyinywa.

Ubushakashatsi bwashyizwe hanze na ‘Mayo clinic home’, buvuga ko hari nawe ibyo wakwikorera mu rwego rwo gukumira iyo kanseri harimo kutanywa itabi, kurya indyo yuzuye, kugerageza gukora siporo ngorora mubiri, kwirinda guhura n’izuba cyane no kuba wafata urukingo rwa hepatitis.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button