Sobanukirwa ibyiza by’inanasi n’akamaro kayo ku umubiri

Inanasi ni urubuto rwamamaye cyane kubera uburyohe n’uburyohere bwarwo. Zihingwa ahantu hakunda kuba ubukonje, zikagira igihe cy’umwero hagati ya Werurwe kugeza Kamena, ibi ariko ntibizibuza kuboneka cyane igihe cyose.
Zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zigirira akamaro ubuzima harimo; gutuma urwungano rw’ubuhumekero rukora neza, gukiza inkorora n’ibicurane, igogorwa ritunganye, gukomeza amagufa, kurinda za kanseri n’indwara z’umutima, gukomeza ubwirinzi bw’umubiri, kugabanya ibiro ndetse no gutuma amaraso atembera neza.
Inanasi zigizwe n’iki?
Zikungahaye ku ntungamubiri, imyunyungugu na vitamines nyinshi zitandukanye, harimo:
- Vitamini C igera ku 130% y’iyo umubiri ukenera ku munsi.
- Manganeze ikomeza amagufa, ku rugero rwa 70% y’iyo umubiri ukenera ku munsi.
- Umuringa, ungana na 20% y’ibyo umubiri ukenera
- Potasiyumu
- Manyesiyumu
- Beta carotene
- Vitamin B1, B6 na B9
- Fibre zitandukanye, yaba izivanga n’amazi n’itizivanga n’amazi
- Bromelain
Akamaro k’inanasi ku buzima bwacu
- Kurinda indwara zibasira ingingo: ubushobozi bukomeye inanasi zifite ni ugukiza no kugabanya ububyimbirwe mu ngingo n’imikaya, cyane cyane ku barwaye indwara yibasira ingingo igatera kugiramo amazi no kubabaramo cyane izwi nka Inanasi ikize kuri enzyme yitwa bromelain, iyi ikaba ari ingenzi cyane mu gushwanyaguza poroteyine ziba zisobetse cyane, uyu musemburo wa bromelain kandi ufasha umubiri mu kurwanya ububyimbirwe no kugabanya ibimenyetso by’indwara ya arthritis.
- Ubudahangarwa bw’umubiri: inanasi ikungahaye kuri vitamin C nyinshi cyane, biyiha ubushobozi bwo guhangana n’indwara no kongerera umubiri ubushobozi bwo guhangana nazo, yongera ikorwa ry’uturemangingo tw’amaraso tw’umweru no gusohora uburozi mu mubiri.
- Kurwanya no kurinda kanseri.
- Igogorwa: kimwe n’izindi mbuto zose zikize kuri fibres, inanasi zo zihariye ko zikize kuri fibre zivanga n’izitivanga n’amazi. Ubu bushobozi butuma inanasi zirinda constipation, guhitwa, indwara zindi zitandukanye zibasira igogorwa, indwara zishobora kwibasira imijyana, kuvura kw’amaraso kimwe n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Fibres zifasha imitsi y’amaraso mu gusukura cholesterol no gusohora idakenewe mu mubiri, bityo ugatuma umutima ukora neza.
- Inkorora n’ibicurane: inanasi ikungahaye cyane ku musemburo bromelain, uyu musemburo ufasha mu kugabanya igikororwa kimwe n’ururenda rwikora mu myanya y’ubuhumekero kimwe na sinusi. Ibi rero bituma irenda ibicurane kimwe n’inkorora izana igikororwa kuko ifasha umubiri mu kugisohora mu gihe uba warwaye.
- Gukomeza amagufa: nubwo inanasi idafite kalisiyumu nyinshi, kenshi izwiho gukomeza amagufa, yo ikize ku mwunyungugu wa manyesiyumu, nawo w’ingenzi mu gukomeza, mu mikurire no gusana amagufa mu gihe yangiritse.
- gukomeza ishinya n’amenyo. Inanasi ni umuti mwiza ujya unatangwa n’abaganga ku bantu bafite amenyo adakomeye cg ishinya yamanutse.
- Umuvuduko w’amaraso: ni isoko nziza ya potasiyumu. Uyu mwunyungugu ufasha mu kongera udutsi tw’amaraso, iyo twiyongereye bigabanya umuvuduko w’amaraso bityo amaraso agatembera neza.
Ibyo ugomba kuzirikana
Bromelain iba mu nanasi, yoroshya inyama zitandukanye, ibi nibyo biyifasha mu igogorwa ry’ibiryo bikomeye. kuzirya cyane bishobora gutera iminwa kimwe n’izindi nyama mu mubiri gukarata.
Bromelain ishobora gutera kujya mu mihango byihuse. Ku bagore batwite bagomba kwirinda kurya nyinshi, kuko zishobora gutera gutwitira hanze ya nyababyeyi.
Vitamin C nayo iyo ibaye nyinshi ishobora gutera kuruka, iseseme, diyare cg kuribwa umutwe.
Inanasi ni urubuto ugomba kurya kenshi kubera akamaro rufitiye ubuzima bwacu.