Ubuzima

Sobanukirwa ibyo ukwiriye kwirinda mbere na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsin

Ibiba ku buzima bwawe bigira ingaruka ku mitekerereze no ku buzima bwo mu mutwe. Gukundwa no gukunda ni bimwe mu biturisha umutima, bikagabanya umuhangayiko muri wowe, ndetse bigakiza indwara zimwe na zimwe zifite aho zihuriye n’agahinda.

Abashakanye biyemeje kuba umugabo n’umugore bakunze no guhurira mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina bubaka ntibatekereze ku buryo igomba gukorwa ndetse n’ibyo bashobora kwirinda bishobora kubangiza.
Ikinyamakuru Pharmeasy cyatangaje ibintu ugomba gukora n’ibyo utagomba gukora mbere na nyuma

yo gutera akabariro. Dore ibyo ugomba kwirinda gukora mbere:

1. Ibiganiro

Kuganira mbere n’umukunzi ku rukundo rwanyu cyane ku mibonano mpuzabitsina mukabyumvikanaho, kuko igihe ufatiranye umukunzi byitwa ihohoterwa. Mubaze uko yiyumva wumve ko muhuje ibyifuzo.

2. Ibiryo bitekanye ibirungo

Igihe witegura kubonana n’uwo mwashakanye ni ngombwa kwirinda kurya ibiryo bitekanwe ibirungo byinshi ndetse bigizwe n’amavuta menshi kuko bitera umubiri kunanirwa no guhumeka nabi, bitewe no kunabiiza umurimo w’igogora, bikaba byananiza n’ingingo z’umubiri ugacika intege.Ibi biryo bikunze gusiga aside itwika inyama zo mu mubiri ndetse bigatinda mu nda bigatera imibe izana amazi ashariye mu kanwa ameze nk’ikirungurira kubera igifu.

3. Ibisindisha

Kunywa inzoga igihe cyo gutera akabariro si ngombwa , kuko ziri mu bintu bitera kwihagarika kenshi ndetse bigaca intege umubiri bikaba byatuma imbaraga ziba nke, umuntu akaba yafata igihe kinini kirambiranye mu gukora iki gikorwa.

4. Kogosha imisatsi yo ku myanya y’ibanga “ Sex Hair”.

Iyi misatsi iba kuri ibi bice byiherereye sibyiza ko yogoshwa igihe cyo kubonana cyageze kuko udusatsi dushinze dushobora kujomba ku mubiri w’umugabo cyangwa umugore wawe bikamubangamira, cyangwa tukaba twakomeretsa bimwe mu bice bigaragara ku myanya y’ibanga y’umugore.
Dore ibyo kwirinda nyuma yo gutera akabariro:

dore ibyo utagomba  gukora nyuma

1. Kwihagirika

Bivugwa ko ari byiza kwihagarika usoje igigikorwa cy’imibonano kuko bituma usohora imyanda ishobora kuba yinjiye mbere y’uko ikwirakwizwa mu mubiri wawe. Ibi kandi birinda umuyoboro w’inkari “ Urethra”
ko wakwandura. Batanga inama ku bifuza gusama ko batahita bajya kwihagarika.

2. Kutoga amasabune ahumura

Amasabune ahumura ndetse afite impumuro nyinshi agira uruhare rwihuse mu kwangiza ibice by’ibanga by’umugore bitewe n’ibiyakoze byakorewe mu nganda kwangirika bikihuta. Uretse izo mpumuro imyanya y’ibanga yabo ifite uburyo yikorera isuku ku buryo gukuramo umwanda winjiyemo bikaba bitabasaba kuyikuba cyane, ahubwo bagasabwa kunywa amazi menshi no kurya neza, bibanda ku ndyo yuzuye.

3. Kwirinda koga bakirangiza

Iki kinyamakuru kivuga ko, abenshi basoje iki gikorwa biganjemo abagabo bakenera kuryama no kumva batwawe n’ibitotsi. Bavuga ko hakwiye kubaho kuruhuka no gufata akanya ko gutuza mbere yo kwerekeza mu rwogero. Niyo hatabaho gusinzira basaba buri wese kurindira igihe runaka akabona koga no kwisukura umubiri.

4. Kwirinda kwambara imyenda y’imbere ifashe

Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ni byiza kwirinda imyenda ifashe y’imbere yaba ku bagabo cyangwa abagore, ahubwo bakambara ibirekuye cyangwa byabakundira bakaba baretse kuyambara. Igihe ari ijoro, ababishobora barara batambaye ariko mbere yo kuryama bakabanza kwisukura no koga neza ibi bice.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button