Ubuzima

Sobanukirwa ikibazo cyo kurangiza vuba n’uburyo wabirwanya

Menya byinshi ku kibazo cyo gusohora vuba kibangamira abagabo benshi, unamenya icyo wakora ukabirwanya ntibikomeze kukubaho.

Ikibazo cyo kurangiza vuba kivugwa, igihe umugabo asohora byihuse no mu buryo adashobora gucunga ubwe. Muri make, ni ugusohora mbere y’uko ubishaka cyangwa mbere y’igihe ubyifuza.

Hari igihe urangiza, nyuma y’akanya gato igikorwa cy’imibonano gitangiye, cyangwa se bikaba utaranatangira; nko mu gihe cyo gusomana, cyangwa se ibindi.

Iki kibazo gikunze kuba ku bagabo, gitera ipfunwe no kutigirira icyizere.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko umugabo 1 muri 5, agira ikibazo cyo kurangiza vuba igihe kimwe mu buzima bwe, gusa benshi bigeraho bigashira. Bitangira kwitwa uburwayi, igihe biba inshuro zose, ukagera ku rwego rwo

kudashimisha uwo mwashakanye.

Ikibazo cyo kurangiza vuba giterwa n’iki?

Ikinyamakuru Sante Plus Mag gitangaza ko hari impamvu zitandukanye zishobora gutera ikibazo cyo kurangiza vuba. Izikunze kugaragara cyane ni;

-Izituruka ku bibazo mu mitekerereze, nko kuba ufite umunaniro (stress) mwinshi, kwigunga n’ibindi bitandukanye bishobora kwibasira ubushobozi bw’ubwonko n’amarangamutima.

-Kuba warakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

-Mu gihe utishimiye uko umubiri wawe uteye

-Kuba wigunze cyane (depression)

-Kugira ubwoba bwo kurangiza vuba

Gusa, kugeza ubu ubushakashatsi buracyakorwa kugira ngo hemezwe niba, hari imiterere y’umubiri ituma abagabo bamwe bishobora kugira iki kibazo abandi ntibakigire.

Izindi mpamvu harimo;

-Kuba utishimiye uwo mubana cyangwa mufite ibibazo mu rukundo rwanyu

-Kutabasha gushyukwa

-Imisemburo itari ku rugero rukwiye

-Infection mu nzira y’umuyoboro w’inkari kimwe no mu ruhago

-Kuba hari ibinyabutabire byitabazwa mu ihererekanya makuru ku bwonko (neurotransmitters) bitari ku rugero rukwiye

Ibimenyetso by’ibanze bikunze kugaragaza ikibazo cyo kurangiza vuba:

Gusohora (cyangwa se kurangiza) biba buri gihe utabishaka cyangwa hashize umwanya muto utangiye gukora imibonano cyangwa se ibindi bishobora gutuma urangiza.

-Kugabanuka k’ubushake ndetse no kwishimira igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, bitewe no kurangiza vuba

-Kumva ufite ipfunwe, ikimwaro no kwigaya

Uburyo bivurwa:

-Kurangiza vuba bivurwa bitewe n’ibimenyetso ugaragaza. Mu gihe uri kubwira ibibazo byose muganga, ni ngombwa kumubwiza ukuri kandi weruye, kuko bizagufasha kuvurwa no gukira neza.

Kuko akenshi, aba ari ikibazo kiri mu ntekerezo zawe, kuganira n’inzobere bigufasha kumenya neza umuti w’ikibazo n’ibyagufasha kukirwanya.

-Hashobora no gukorwa ibizamini bitandukanye, mu rwego rwo kureba urugero rw’imisemburo yawe (cyane cyane testosterone).

Uko wabyirinda

-Nubwo nta buryo bwihariye buhari bwo kwirinda kurangiza vuba, hari ibyo wakora bikagufasha;

-Kwita ku buzima bwawe, cyane cyane ku byerekeye imibonano mpuzabitsina, ukirinda kwikinisha cyane.

-Mu gihe ufite ikibazo cyo kurangiza vuba, ntugomba kumva ko ari ikibazo gikomeye cyane, ngo utangire kwirenganya cyane no kwiciraho iteka, ushobora kuganira n’umufasha wawe kugira ngo mwirinde gushwana

Imiti ikoreshwa:

-Nubwo uburyo bukoreshwa cyane ari ubusanzwe, soma birambuye ibyagufasha guhangana n’iki kibazo mbere yo gutekereza imiti, hari igihe biba ngombwa ko wandikirwa imiti yagufasha gutinda kurangiza.

-Imiti ikunze gukoreshwa cyane ni iyo kuvura kwiheba bikomeye (depression), izwi cyane ni nka fluoxetine, clomipramine, na sertraline (Zoloft).

-Izwi cyane yindi ni iyitwa sildenafil (Viagra), tadalafil (Cialis) n’indi.

-Ikibazo cyo kurangiza vuba kiba ku bagabo benshi, ariko bikikiza nyuma y’igihe. Nubwo waba ukoresha imiti bwose, uburyo wowe ubyakiramo nibwo bugafasha guhangana n’icyo kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button