Sobanukirwa ikintu cy’ingenzi umubiri wawe udakwiriye kubura
Umubiri wa muntu ukora umunota ku munota, kandi hakenerwa bimwe biwufasha gukora inshingano zawo, nyamara bimwe by’ingenzi bibuze umubiri usigara mu kaga gakomeye, ukibasirwa na byinshi birimo indwara zidakira.
Umubiri ugizwe n’ibice bitandukanye kandi bikora mu buryo butadukanye, ariko bikuzuzanya mu kubungabunga ubuzima bw’umuntu.
Buri rugingo nubworwaba rufite akamaro gasa nkaho ari gato, ariko kubura kwarwo byateza ibibazo bikomeye, niyo mpamvu buri kintu kigize umubiri gifite akamaro kabugenewe gakwiye kubungwabungwa.
Dore ikintu kidakwiye kubura mu mubiri, cyabura ugahura n’ibibazo wikururiye:
AMAZI
Amazi ni kimwe mu bintu bikenerwa umubiri umunsi ku wundi, ndetse kuba macye kwayo mu mubiri bikunze guteza umwuma, nawo ugateza izindi ndwara ndetse zikomeye.
Healthline itangaza ko umubiri w’umuntu muzima ugira amazi ahagije,ariko ingano yayo mu mubiri ikunze guterwa n’imyaka umuntu agezemo.
Batangaza ko guhera ku myaka 12 kugeza ku myaka 18 igitsinagabo kiba gifite amazi kuva kuri 52% kugeza kuri 66%, abafite imyaka iri hagati ya 19 na 50 bakagira amazi ava kuri 43% kugera kuri 73%, mu gihe abafite imyaka 51 kuzamura,baba bafite amazi kuva 47% kugeza kuri 67%.
Batangaje ko igitsinagore gifite imyaka iri hagati ya 12 na 18 kigira amazi angana na 49% kugeza kuri 63%, abafite imyaka 19 na 50 bakagira 41% kugeza ku 60%, naho abafite imyaka 51 kuzamura,bakagira amazi angana na 39% kugeza kuri 57%.
Ingaruka ziterwa no kubura amazi mu mubiri zirimo kugira umwuma bitera ibindi bibazo mu mubiri birimo gukora nabi kw’impyiko, ubwonko bubura imbaraga zo gukora ukaba waribwa n’umutwe udasanzwe cyangwa ukagira isereri, indwara z’umutima nazo zirahaguruka,ibihaha bigahumeka nabi ntibishobore gusohora imyanda n’ibindi.
Akamaro k’amazi mu mubiri, ni ugutembera mu ngingo asukura ahantu hose hari umwanda, agatanga ubukonje ku mubiri wagize ubushyuhe bukabije, kugabanya ubukana bw’ibyo twariye, kugabanya isukari nyinshi n’umunyu mu mubiri, gufasha urwungano ngogozi agasukura n’igifu ndetse n’ibindi byinshi.
Igifu kiri mu bice by’umubiri bikenera amazi cyane kuko cyakira ubwoko bwinshi bw’ibiribwa, ndetse kigakenera gusukurwa kugira ngo ibindi byinjira byinjire ahasukuye bigire umumaro wa nyawo.
Amazi akwiye kwitabwaho igihe cyose ndetse akanyobwa kuri gahunda,kuko kubura kwayo mu mubiri bigereranwa no gutekera mu isafuriya kenshi itozwa, isura yayo mbi itakwishimirwa na buri wese, niyo sura umubiri ugira igihe utakira amazi ngo asukure ingingo zirimo igifu.
Ku bakora imyitozo ngororamubiri bakwiye kunywa menshi cyane kuko batakaza menshi, ndetse bakayanywa mu buryo buhoraho, ariko bakibuka no kurya indyo yuzuye irimo intungamubiri zikenewe mu mubiri wabo.
Ku bakora imyitozo ngororamubiri bakwiye kunywa amazi ahagije kuko baba batakaje menshi. Abafite indwara zikomeye nka Diabete, impyiko n’izindi ndwara bakwiye kugira gahunda yo kunywa amazi bihoraho ndetse buri wese akeneye amazi mbere yuko arwara.