Sobanukirwa impamvu zituma bamwe mu bakobwa baribwa n’imihango abandi ntibaribwe
Uburibwe bw’abagore cyangwa abakobwa bari mu mihango,bukunze kuzengereza benshi ku buryo bamwe bagana kwa muganga,bamwe bagaterwa inshinge, abandi bakamenyera kunywa ibinini bya buri kwezi,mu gihe abandi bo bajya mu mihango ntibagire ububabare bubabuza gukora nk’ibisanzwe.
Kuribwa cyane cyangwa se “dysmenorhee severe” mu rurimi rw’Igifaransa,akenshi bituruka ku misemburo yitwa “Prostagrandine” iyi misemburo ikaba izwi nk’imisemburo y’ububabare, ituruka mu gace kaba muri nyababyeyi kitwa “Endometre”.
Mu gihe umukobwa yenda kubona imihango ya misemburo y’ububabare iba myinshi bitewe no guhinduka k’umubiri, bitavuze ko abakobwa bose batagira iyi misemburo ariko bitewe n’uburyo umubiri wirwanirira n’ubudahangarwa bwawo,niyo mpamvu bamwe baribwa abandi ntibaribwe.
Ubu buribwe bukunze gutuma bamwe mu bakobwa bafata imiti babonanye abandi kugira bivure ububabare batewe n’imihango,bakaba bakwiyangiriza batabizi,kuko bitewe n’umubiri w’umuntu,umuganga niwe wenyine usobanukiwe n’imiti yakoreshwa hagabanywa uburibwe.
Bivugwa n’abaganga ko hari ubwo ubu buribwe buterwa n’indwara ishobora gufata aka gace ko muri nyababyeyi yitwa endometriose, aho uduce twa endometre tujya imbere mu nyama ya nyababyeyi bigatuma amaraso yipfundika mu nyama ya nyababyeyi bigatera ububabare.
“Endometriose iri mu mpamvu za mbere ku Isi zitera ubugumba iyo itavuwe hakiri kare ngo bigaragare ko ari yo ituma ababara, byangiriza inkondo y’umura,imiyoborantanga igafungana ku buryo kubyara biba ikibazo, bikaba byaganisha ku bugumba.
Uburibwe kandi bushobora guterwa no kunaniza umubiri mu buryo budasanzwe,byagera mu gihe cy’imihango ukaribwa bitewe nuko zimwe mu ngingo zawe zakoreshejwe ubutaruhuka.
Imirire mibi nayo ishobora kugutera uburibwe mu gihe wageze mu mihango,kuko kurya nabi uhereye ku gufata indyo ituzuye,bitera umubiri kubura zimwe mu ntungamubiri zifashishwa mu guhangana n’uburibwe byihuse,ukaba waribwa cyangwa ukaremba.
Physicians committee for Responsible Medecine itangaza ko kurya imboga rwatsi n’imbuto bigabanya uburibwe igihe uzifata mu buryo buhoraho.Bamwe batekereza kurya neza igihe bamaze kugira uburibwe kandi bwirindwa mbere,umunsi ku munsi,
Tungurusumu nayo iri mu bintu bituma uburibwe butagaragara igihe cy’imihango,kuko vitamini ziyirimo nka vitamini C,K n’imyunyungugu,bitanga ubwirinzi ku mubiri,ukabasha guhangana n’uburibwe wagize.
Buri mugore cyangwa umukobwa asabwa kwita ku mubiri we buri munsi kugira ngo uhorane ubudahangarwa, ubashe kwirwanirira igihe watatswe n’uburibwe bwaba ubw’imihango cyangwa ubw’izindi ngingo.