Ubuzima
Trending

Sobanukirwa indwara ya Ebola, uko yandura, ibimenyetso byayo n’uko wayirinda

Ebola niki?

Ebola ni indwara iterwa na virus Ebola. Ubusanzwe iyo yibera mu mubiri w’ubwoko bumwe bw’uducurama ntidutere kurwara ariko turayikwirakwiza.

Ebola yibasira abantu ndetse n’inyamaswa nk’impala, isha, inguge ingagi ibitera n’izindi.

Indwara ya Ebola igira ubukana bungana gute?

Ebola irandura cyane ndetse ikanica cyane ku buryo ishobora kwica hagati ya 50% na 90% by’abayirwaye gusa iyo uyirwaye atahuwe kare akavurwa ashobora gukira.

Ebola yandura ite?

• Iyo umuntu akoze ku maraso cyangwa amatembabuzi yose y’umuntu wanduye Ebola, uwishwe nayo cyangwa akoze ku maraso n’andi matembabuzi by’inyamasawa irwaye cyangwa yishwe na Ebola.

Ayo matembabuzi ni ibyuya, amarira, ibimyira, amacandwe, ibiruysi, inkari, amabyi, amashereka, amasohoro ndetse n’ubuhehere bwo mu gitsina cy’umugore.

• Igihe umuntu akoze ku bintu cyangwa ahantu hagiye amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umuntu urwaye cyangwa wishwe na Ebola igihe bitasukuwe cyangwa hatasukuwe neza mu buryo bukwiye.

• Iyo umuntu akoze ku murambo w’umuntu wishwe n’indwara ya Ebola. Uwo murambo uranduza cyane ku kigero cyikubye inshuro zigera kuri 7 gusumba umurwayi wa Ebola ukiri muzima.

Niyo mpamvu umurambo w’umuntu wishwe na Ebola cyangwa ukekwa ko yaba yishwe n’iyi ndwara utagomba gukorwaho n’umuntu utambaye imyambaro imurinda kandi yabugenewe.

Abantu bita ku murwayi wa Ebola, abamuvura, abasukura n’abashyingura umurambo w’uwishwe na Ebola batambaye ibikoresho bibakingira aribo bakunze kugira ibyago byinsi byo kwandura iyi ndwara ya Ebola kurusha abanda.

Ibimenyetso by’indwara ya Ebola 

Umuntu wese urwaye indwara ya Ebola atangira kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi hagati y’iminsi 2 na 21 nyuma y’uko yanduye iyo virus.

1. Kugira umuriro mwishi utagabanuka
2. Kurwara umutwe
3. Kubabara mu muhogo
4. Gucika intege
5. Kubabara mu ngingo
6. Kurwara munda no kuruka
7. Guhitwa cyane kandi kenshi
8. Gusesa ibiheri ku mubiri
9. Gutukura amaso
10. Kuva amaraso ahantu hose umwenge ku mubiri.

Umuntu wanduye Ebola atangira kwanduza abandi igihe yatangiye kugaragaza bimwe mu bimenyetso by’uburwayi twavuze haruguru, Mbere yo kugaragaza ibimenyetso ntabwo yakwanduza.

Ese indwara ya Ebola iravurwa igakira?

Yego: Umuntu wa Ebola iyo atahuwe hakiri kare, akihutira kugera kwa muganga aba afite amahirwe menshi yo gukira iyi ndwra ndetse akabaho.

Ese haba hari imiti cyangwa urukingo rwa Ebola?

Kugera kuri ubu nta miti yemewe ya Ebola iraboneka. Abaganga bita ku muntu uyirwaye bamusubizamo imyunyungugu n’ibindi umurwayi ba yatakaje kugera igihe umubiri ubashije guhangana na virus itera Ebola.

Urukingo rwa Ebola ruhabwa abaganga bita ku barwayi ba Ebola n’abantu bashobora kugira ibyago byinshi byo guhura n’uwanduye Ebola.

Niki umuntu yakora kugira ngo yirinde indwara ya Ebola?

* Kugira isuku y’umubiri nko gukaraba intoki neza ukoresheje amazi meza n’isabune igihe cyose uvuye mu bwiherero, umaze gusukura umwana na mbere yo gutunganya amafunguro n’ikindi gihe cyose uba ufite aho wahuriye n’abantu cyangwa ibintu byinshi.

* Gusobanukirwa indwara ya Ebola: Kumenya ibimenyetso byayo, uko yandura n’uko bayirinda.

* Kumenya uko witwara igihe cyose ubonye cyabgwa wibonyeho ibimenyetso nk’iby’indwara ya Ebola:

1. Kwiheza cyangwa guheza umuntu ugaragayeho ibimenyetso.

2. Gushyira intera hagati y’ugaragayeho ibimenyetso n’abandi.

3. Kwirinda gukora ku muntu wese muketseho Ebola (kuba avuye mu gace kagaragayemo ebola kandi akaba afite kimwe mu bimenyetso bya ebola nko kugira umuriro utagabanuka).

4. Gusangiza inzego z’ubuzima amakuru avugwa aho dutuye ku ndwara ya Ebola.

Umurwayi wa Ebola avurwa gusa n’abaganga bazwi babihuguriwe kandi ahantu haganewe kuvurirwa Ebola.

* Kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa mu duce turimo ndwara ya Ebola.

* Kwirinda gukora ku murambo w’umuntu wishwe n’indwara ya Ebola cyangwa wapfuye mu buryo budasobanutse kandi bugaragaza ibimenyetso bisa nk’iby’indwara ya Ebola.

* Kwirinda gukora no kurya inyamaswa zo mw’ishyamba zipfishije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button