Ubuzima

Sobanukirwa indwara ya Tifoyide n’uko ushobora kuyirinda

Tifoyide ni iki?

Tifoyide ni indwara yandura kandi yica mu gihe nta muti umurwayi yafashe. Ni indwara ikunze kuboneka kenshi mu bihugu isuku ari nkeya kenshi na kenshi ibihugu bikennye (Afurika, Amerika y’amajyepfo na Aziya).

Iyi ndwara iterwa na bagiteri yitwa Salmonella Typhi. Ikaba yandurira mu mwanda, ku byo kurya byagiyeho iyo mikorobi cyangwa intoki zanduye.

Ibimenyetso bya tifoyide ni ibihe?

Fievre typhoide igaragara  muri ibi bimenyetso bikurikira:

  • Umuriro mwinshi cyane ari nayo mpamvu yitwa ko ari fièvre
  • Kumeneka umutwe cyane
  • Kugira ikizibakanwa (kubura appétit)
  • Kuribwa mu nda
  • Guhitwa (diarrhée) cyangwa kwituma impatwe (Constipation)

Ibi bimenyetso iyi ndwara ibihuriraho na malariya uretse ko ahanini malariya itaryana mu nda. Niyo mpamvu abenshi bivura magendu bakivura malariya ntibakire kuko baba bavuye icyo batarwaye.

Iyi ndwara iyo itavuwe ibimenyetso bishobora kugenda burundu bityo ukibeshya ko wakize nyamara iriya mikorobi iba iri kwinjira mu mutima no mu bwonko, ariho igera ikaba yatera urupfu.

Mu gusuzuma iyi ndwara bavoma amaraso yo mu mutsi bakaba ariyo bapima muri mikorosikopi.

Tifoyide ivurwa gute?

Ivurwa hakoreshejwe antibiyotike zitwa choramphenicol cyangwa thiamphenicol iyo byanze uhabwa  izitwa norfloxacin cg Ciprofloxacin ari nazo kenshi zikunzwe gukoreshwa, gusa izi zose uzihabwa na muganga ntabwo wazigurira ku giti cyawe.

Tifoyide wayirinda ute?

  • Mu kuyirinda si ukundi ni ugukoresha amazi meza, gukaraba n amazi meza n’isabune mbere yo kurya na nyuma yo kuva kwituma.
  • Ibikoresho byo kuriraho byozwe neza kandi bibikwe ahari isuku.
  • Imbuto n’imboga zo kurya ari mbisi banza uzironge mu mazi meza kandi atemba (kuzirongera mu ibasi si byiza, ahubwo umuntu yagusukira n’igikombe cyangwa ijagi)
    • Ushobora no kwiteza urukingo rwayo rukaba rumara imyaka 3 rukaba Rwitwa vaccin antityphoidique.

    Src: umutihealth

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button