Ubuzima

Sobanukirwa ibijyanye n’indwara y’ubwandu bw’amaraso (Blood infection)

Ubwandu bw’amaraso akenshi buzwi nka infection y’amaraso (blood infection) ni indwara imaze kugenda yiyongera kandi ihitana benshi iyo itavuwe hakiri kare.

Ubwandu bw’amaraso buterwa n’iki?

Ubusanzwe tugira indwara nyinshi twandura zitewe na mikorobi. Habaho iziterwa na bagiteri, imiyege cyangwa virusi. Uko rero umubiri ugenda uhangana n’izi mikorobi, habaho igihe zimwe muri zo zinjira mu maraso atembera mu mubiri. Ibyo bishobora gutuma ibice by’inyama zo mu nda bibyimba cyangwa bikangirika bitewe n’izo mikorobi zinjiye mu maraso. Nibyo twita ubwandu bw’amaraso.

Kurwara indwara ziterwa na mikorobi ntiwivurize ku gihe cyangwa ntiwivuze neza nibyo soko nyamukuru yo kwandura iyi ndwara. Akenshi indwara zishobora gutuma ugira ubwandu bw’amaraso ni umusonga, mugiga, apendicite, ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (UTI) no kuba uri imbagwa mu bitaro.

Ni bande iyi ndwara yibasira?

Iyi ndwara nubwo ntawe itafata ariko hari abo yigirizaho nkana:

  • Abantu bafite ikibazo cy’ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanyutse. Abo ni abafite ubwandu bw’agakoko ka SIDA, abarwaye kanseri, kimwe n’abatewe izindi ngingo (impyiko, umwijima,..)
  • Abana bato. Abo ahanini ni abana bari munsi y’umwaka muri rusange, n’abari munsi y’amezi 6 by’umwihariko
  • Abantu bageze mu zabukuru by’umwihariko iyo bafite ubundi burwayi
  • Abarwayi ba diyabete
  • Imbagwa ziri mu bitaro cyangwa zivuyeyo vuba

Ubwandu bw’amaraso burangwa n’iki?

Bitewe nuko hari igihe ifata ibice binyuranye by’umubiri, ibimenyetso rusange ni;

  • Ukuyoba ubwenge,
  • Guhumeka insigane.

Ibindi bimenyetso harimo;

  • Umuriro mwinshi cyane ujyana no gutengurwa no kubira ibyuya
  • Kugabanyuka kw’inshuro wihagarika
  • Isesemi no kuruka
  • Impiswi
  • Rimwe na rimwe gukonja bikabije.

Iyi ndwara ivurwa ite?

Kuvura iyi ndwara bisaba kubanza gukora ikizami cy’amaraso hakamenywa mikorobi yateye ikibazo. Akenshi ibizami bikorwa ni ugupima: mikorobi ziri mu maraso, ubwinshi cyangwa ubuke bw’insoro zera, kugabanyuka k’umuvuduko w’amaraso, na aside nyinshi mu maraso (acidose)

Nyuma y’ibi bizami niho hatangwa imiti. Akenshi hatangwa imiti ya antibiyotike iterwa muri serumu cyangwa inyobwa, biterwa nuko umurwayi ameze. Muganga niwe ugena iyo umurwayi agomba gufata agendeye ku bipimo umurwayi afite.

Ese iyi ndwara yakirindwa?

Ku bana bato bisaba kubitaho no gukurikirana buri karwara kose barwaye ugahita umuvuza. Byaba ibicurane, inkorora, gusa ukibona agize umuriro ujyana no kuruka no guhitwa kandi hari indi ndwara yari afite cyangwa akirutse, mwihutane kwa muganaga

Isuku ni isoko y’ubuzima. By’umwihariko ku bantu bari mu bitaro, gukaraba intoki no kwita ku isuku yaho uri byagufasha.

Src: umutihealth

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button