Sobanukirwa ingaruka zo kurya amasaha yarenze
Bitewe nakazi abantu benshi bakora batinda kurya ,ndetse naho babiboneye bikaza bananiwe kuburyo bigora igogora.
Abahanga mu buzima basobanura neza ko iyo ku manywa wafashe amafunguro afite intungamubiri zose, biba bihagije ko utakongera kuvangamo ibindi mu masaha yarenze kuko bigora umubiri kumera neza, bigatuma ubura amahoro.
Mu bushakashatsi bwashyizwe hanze na ‘E times’, abahanga bagaragaza ko iyo ufashe amafunguro mu masaha yigiye imbere, bigira ingaruka nyinshi zitari nziza kumubiri. Muri zo harimo:
1. Kunanirwa kuryamira igihe usanzwe uryamira bikaba byagora mu mutwe kuko birwana n’ubwonko kumva ko bwiyongera gukora mu gihe ukireba, ibi bikaba byanagora inzozi kwivangavanga.
2. Bitera kugorana kw’igogora mu mubiri: Iyo urya ifunguro rya nimugoroba, biganisha ku bibazo byinshi bya ‘Gastrick’, harimo kubura uko ibiryo bicikagurika neza ndetse ntibibashe gusohora aside ikabije mu gifu.
3. Kwiyongera kw’ibiro; Iyo ufashe amafunguro ya nimugoroba, ‘metabolism’ y’umubiri iratinda kuko ntabwo ari byiza gutwika ibyageze mu mubiri kabiri ku munsi, bisaba gutegereza undi munsi, ibi rero bikaba byakongera ibiro ku mubiri.
4. Bitera zimwe mu ngaruka zo mu mutwe; Iyo utasinziriye neza, ubyuka wumva urakaye kandi utuje, kubera kurya bitinze witiranya isaha y’umubiri wawe. Ibi bivamo ibyago byo kwiheba no guhungabana .
5. Byongera ibyago byinshi byo kugira umuvuduko w’amaraso; kurya no gusinzira bitinze nijoro nabyo bishobora gutera ‘hypertenshion’ na diyabete.
Abahanga bavuga neza ko biba byiza kurushaho gufata amafunguro mu masaha ya kare kugira ngo bigabanye ibyago byo kutamera neza k’umubiri. Irinde gufata amafunguro amasaha yarenze.