Sobanukirwa uko wahangana no kuzana udusebe ku gifu
Igifu ni rumwe mu ngingo zifitiye akamaro gakomeye umubiri wacu; aho kigira umumaro mu igogorwa ry’ibiryo n’ibyo tunywa byose. Ni kimwe mu nyama zo munda, giherereye ku gice cy’iburyo munsi gato y’igicamakoma (diaphragm). Aha tubibutse ko umuntu agira igifu kimwe.
Ubushakashatsi bwerekana ko igifu gishobora kubagwa kikavurwa mugihe umuntu arwaye, ariko ntigishobora gisimbuzwa nkuko bigenda ku zindi ngingo zimwe na zimwe.
Abantu bose ntibagira igifu kingana, ingano igenda itandukana kuri buri wese. Mu bihe bisanzwe igifu gishobora kwakira hagati ya litiro 1 na 2 zibyo kurya ndetse nibyo kunywa uba wafashe. Igifu kandi kirakweduka kuburyo gishobora kwakira hagati ya litiro 3 kugeza kuri 4 zibyo kurya no kunywa waba wafata. Ariko iyo gikwedutse cyane bitera ibibazo; nihamwe umuntu yumva yabyimbye inda rimwe na rimwe, akarwara ikirungurira kuko igifu kiba kiremerewe nibi kirimo bituma kitabasha kubivanga neza ngo kibisye bityo bikomeze bigabanuke mugifu, aribyo bita indigestion.
Ubusanzwe nyuma yo kurya, ibyo kurya cyangwa kunywa ntibirenza hagati y’isaha 1 cyangwa amasaha 2 mu gifu. Ubundi bigakomeza byerekeza mu rura ruto (small intestine), ariho igogorwa rikomereza.
Gusa nubwo bimeze bityo, igifu kijya kirwara rimwe na rimwe bitewe nibyo wariye bigateramo aside nyinshi ukarwara ikirungurira, cyangwa ukagira ibisebe ku gifu.
Indwara y’udusebe ku gifu iterwa niki?
Indwara yo gupfuka ubwoya ku gifu ni imwe mu ndwara ikunda kuzahaza abantu benshi. Kugira udusebe ku gifu (aribyo bita peptic ulcer), duterwa ahanini nibi bikurikira:
- Helicobacter pylori (soma: elikobagita pirori); ni utunyabuzima two mu bwoko bwa bagiteri twibasira igifu tukaba twatera uburibwe bukomeye ku gifu, ndetse na infection. Izi bagiteri iyo zibasiye igifu zigenda zishimashima impande z’igifu ariko hagenda hacika udusebe, ibi bikaba bibabaza cyane. Gusa ubusanzwe izi bagiteri ziba mu mubiri w’umuntu (mu gifu, ndetse no mu maso zirahaboneka) aho zigira akamaro gakomeye mu gufasha igifu gukora akazi neza
- Ikoreshwa cyane ry’imiti igabanya uburibwe (cg ububabare) nka ibuprofen, diclofenac aspirin n’indi yo muri ubu bwoko. Nubwo iki kibazo gikunda kuba ku bantu bakoresheje iyi miti igihe kirekire cg igihe habayeho kunywa imiti myinshi irengeje urugero
- Imibereho; ku bantu bahora bahangayitse, batishimiye ubuzima babayemo cg se abantu bakora akazi kavunanye batajya babona umwanya wo kuruhuka uhagije baba bafite ibyago byinshi byo kuzana utwo dusebe ku gifu
- Kunywa itabi ndetse no kunywa inzoga cyane
- Abantu barwaye kanseri y’igifu nabo bafite ibyago byinshi byo kurwara utu dusebe
Aha twabamenyesha ko ntabyo kurya bitera utu dusebe, gusa iyo wamaze kurwara hari ibyo kurya ufata bikongera ububabare (aha umubiri wawe niwo ubikubwira)
Dore bimwe mu bimenyetso bizakwereka niba urwaye udusebe ku gifu:
- Igihurirwaho na benshi, ni ukugira ububabare bukomeye mu gice cy’inda yo hagati ndetse n’ahazamuka hegereye mu gatuza. Ubwo bubabare buraza bukagenda, bushobora no kukubyutsa hagati mu ijoro.
- Kumva umeze nkuri gushya mu bitugu ahahurira inshyi z’amaboko. Wumva hameze nk’aharimo akanyengetera.
- Ibindi bimenyetso twavuga harimo: kubura appetit, kugira iseseme, guta ibiro, rimwe na rimwe kwituma amaraso (cg se ibisa umukara).
Indwara y’udusebe ku gifu ivurwa ite?
Tumaze kuvuga ibitera iyi ndwara n’ibyakubwira ko uyirwaye. Ubu noneho reka turebe imiti ikoreshwa
- Ibuza ikorwa rya aside nyinshi mu gifu. Iyo ni nka: Ranitidine, Famotidine, Cimetidine na Nizatidine
- Ifunga inzira aside yari kunyuramo iza mu gifu ariyo yo mu bwoko bwa Omeprazole
- Irinda igifu ngo kitangirika harimo misoprostol na Bismuth gusa misoprostol kuri ubu itangwa byitondewe kuko hari ibindi bibazo ishobora guteza cyane ku mugore utwite
- Igabanya aside mu gifu harimo Maalox, Phospharugel, Antacid, Bicarbonate, n’indi
- Iyica mikorobi cyane cyane amoxicillin, erythromycin na cloxacillin ufasha mu gutuma udusebe tutazamo amashyira
- Imiti ya amibe harimo metronidazole, tinidazole, entamizole mu gihe ibisebe byatewe na Helicobacter pylori .
Iyi miti yose tuvuze haruguru iboneka muri farumasi gusa.
Kuko akenshi ibisebe mu gifu biterwa na Helicobacter pylori hari urukomatanyo rw’imiti 3 rugira akamaro cyane:
Amoxicillin+Metronidazole+Omeprazole mu gihe cy’iminsi 10. (uru ni urugero rumwe), ku bundi buryo ni ngombwa kubaza muganga cg farumasiye uko wafata imiti.
Hari ibyo kurya bifasha mu kurwanya udusebe ku gifu. Ibyo ni:
Iyo udusebe ku gifu tugenda tugaruka biba ngombwa ko ubagwa aharwaye bakahakuraho cyangwa bakahahoma.
src: umutihealth