Tunji Balogun, uzwi ku izina rya Teebillz, uyobora ikigo cya muzika akaba nuwahoze ari umugabo wa Tiwa Savage, yatangaje ko uwahoze ari umugore we ari we wibiihe byose mu bahanzi b’igitsina gore bo muri Nijeriya.
Yavuze ko Tiwa Savage yaharuriye inzira abahanzi b’abakobwa muri Nijeriya.
Uyu Teebillz wahoze areberera Tiwa Savage mu bijyanye na muzika , na we yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umugore muri muzika ya Nijeriya.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram ku cyumweru, yasangije ifoto abamukurikira y’uwahoze ari umugore we
Yaranditse ati: “mutamufite, nanjye mutamfite nta muhanzi w’umugore waba yaragerageje amahirwe … Reka tuganire ! “aracyari uwambere ntitaye”.
Tubibutse ko Teebillz na Tiwa Savage bashakanye ku ya 23 Ugushyingo 2013.
Aba bombi bibarutse umuhungu w’imfura Jamal, mu 2015 mbere yo gutandukana ku mugaragaro muri 2018 nyuma yuko habayeho kubatwa n’ibiyobyabwenge ku mpande zombi.