Umugore yishe umwana we amunize ubwo yageragezaga kumusengera ngo amadayimoni amuvemo
Mu gihugu cya Kenya haravugwa Umugore wo mu gace kitwa Kirinyaga wakoze amahano yo gufata umwana we mu ijosi aramuniga maze arapfa, ubwo yarimo amusengera ashaka kumukuramo amadayimoni.
Uyu mugore witwa Mary Wambui wo mu idini gakondo muri Kenya ryitwa Akurino yakoze ibara ubwo yafataga uyu mwana we witwa Collins Siaki,mu ijosi ari kumusengera ngo abadayimoni bamuhunge birangira amunize arapfa.
Umuyobozi wa Polisi muri Kirinyaga witwa Moses Ivuto yatangaje ko uyu mwana yapfuye yishwe na nyina kuwa Gatandatu tariki ya 23 Mutarama 2021.
Uyu muyobozi yavuze ko madamu Wambui yishe umwana we kubera imyizerere idahwitse y’iri dini asengeramo bityo agiye gukurikiranwaho icyaha cy’ubwicanyi.
Uyu muyobozi yavuze ko madamu Wambui yishe umwana we kubera imyizerere idahwitse y’iri dini asengeramo bityo agiye gukurikiranwaho icyaha cy’ubwicanyi.
Umugabo wa Wambui yavuze ko uyu mugore we yafashe umwanzuro wo gusengera umwana wabo kubera ko atari ameze neza.
Ati “Natekerezaga ko ari amasengesho asanzwe kugeza ubwo umwana yagwaga hasi yapfuye.”
Umurambo w’uyu mwana wahise ujyanwa ku bitaro byitwa Kerugoya Referral mu gihe uyu mugore we yahise afungirwa ku biro bya polisi bya Sagana.
S’ubwa mbere umuyoboke w’idini rya Akorino akoze amahano kuko mu minsi ishize humvikanye inkuru y’umupasiteri witwa John Gichina, wo muri iri torero gakondo wafunzwe ashinjwa gutera inda abakobwa be 2 barimo uw’imyaka 16-ufite inda y’amezi 7 n’undi w’imyaka 14 utwite inda y’amezi 5.
Umucamanza wo mu karere ka Baricho, Anthony Mwicigi,niwe wasomeye uyu mupasitori ko agiye gupfungwa imyaka 70 ku mukobwa umwe umwe.
Urukiko rwategetse ko azahabwa ibi bihano kimwe ukwacyo, byumvikana ko azamara imyaka 140 ari muri gereza.
Uyu mupasitori w’imyaka 51 avuka mu karere ka Kirinyaga hagati muri Kenya, yemeye ko yafashe ku ngufu aba bakobwa be mu rukiko kuwa 5 z’uku kwa mbere, hanyuma akatirwa ku wa 07 Mutarama.
Yavuze ko yatewe na shitani afata ku ngufu abakobwa be, ahita abasaba imbabazi mu rukiko.
Uyu mugabo w’imyaka 51 yatangiye gushakishwa nyuma y’aho umukazana we Wambura Muriithi atangaje uko byagenze.
Madamu Wambura yagize ati “Yateye ubwoba umugore we ko azamugirira nabi navuga ibi bikorwa bye bibi ndetse bitera ubwoba mu muryango.Ndashaka ubutabera mu muryango nashatsemo.”
src: Umuryango