Imyidagaduro

Umuherwe Bill Gates yatangije impaka ku byamamare Wizkid, Davido na Burna Boy

Bill Gates, ubu uri muri Nigeria, yatangaje ko umuziki wa Nigeria uzwi cyane anatanga  ibitekerezo kuko abona abahanzi bo muri Nigeria bamamaye aribo Wizkid, Davido na Burna Boy.

Billionaire akaba ari na we washinze Microsoft, Bill Gates, ubu uri muri Nigeria nyuma y’irahira rya perezida wa Nigeria, Asiwaju Bola Ahmed Tinubu, yatangaje ibitekerezo bye ku byo atekereza kuri afrobeats.

Uyu muherwe yatangaje ko umukobwa we, amaze kumenya ko se afite uruzinduko muri Nigeria , yishimye cyane, avuga ko azabona bamwe mu ba star bakomeye nka  Burna Boy na Rema. Uyu muherwe yavuze ko atari azi aba bombi ubwo yaherukaga gusura Nigeria, ahubwo ahari bagezweho ari abiganjemo  Davido naWizkid.

Yavuze: “Urahirwa kuko ugiye kubona  Burna Boy na Rema“,  ngomba rero kubareba … kuko ndi hano ‘. Ariko ndibuka ubushize nari hano, nabonye Davido & Wizkid baririmba.

Ibyo Billgate yatangaje byateje abantu benshi amagambo kumbuga nkoranyambaga kuko benshi batabuze kumva ko aya magambo afite ibisobanuro byinshi ku mpaka zimaze iminsi kubyamamare bya Nigeria.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button