Ubuzima

Dore ibintu 8 ugomba kwitaho niba waranduye agakoko gatera SIDA

Tariki 01 Ukuboza, buri mwaka ku isi yose ni umunsi wahariwe kuzirikana icyorezo cya SIDA. Iyi ndwara nubwo hashize imyaka isaga 30 ivumbuwe, ubushakashatsi kugeza n’ubu ntiburavumbura umuti wayo uhamye cyangwa urukingo rwayo. Gusa ubushakashatsi buracyakorwa kandi twizera ko amaherezo buzatanga umuti cyangwa urukingo rwayo.

Nkuko ijambo ryatangajwe n’uhagarariye UNAIDS ribigaragaza, ubu ku isi yose harabarurwa abantu miliyoni 78 banduye virusi itera SIDA, imaze guhitana miliyoni 35 naho abasaga miliyoni 18 ubu bafata imiti igabanya ubukana.

Kubana n’agakoko gatera SIDA bisaba kwiyitaho no kwitonda kugirango ubuzima bwawe bubashe kugenda neza.  Iyo wanduye SIDA ni ngombwa kurushaho kurinda ubudahangarwa bwawe, kuko niho uba ufite ubwirinzi bugufasha guhangana n’indwara z’ibyuririzi zikunze kwibasira ababana n’ako gakoko.

Hano twaguteguriye ibintu 8 by’ingenzi umuntu wese ubana n’agakoko gatera SIDA agomba kwitaho mu buzima bwe bwa buri munsi.

  1. Ikingire mu gukora imibonano.

Uretse kuba birinda abandi kuba wabanduza, nawe bikurinda kuba wakandura izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina dore ko kuba waranduye agakoko gatera SIDA bikongerera ibyago byo kwandura izo ndwara. Si ibyo gusa kuko kwikingira bikurinda kuba wakandura ubundi bwoko bwa HIV; dore ko habaho HIV1 na HIV2.

  1. Ipimishe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Iyo wanduye izi ndwara biba byoroshye kuzanduza no kwanduza agakoko gatera SIDA. Ikindi kandi kuba wanduye izi ndwara byongerera ingufu agakoko gatera SIDA bityo uburwayi bwa SIDA bukaziraho ku buryo bworoshye. Ikindi ni uko kuba wanduye agakoko gatera SIDA bituma kuvura izi ndwara zindi bigorana. Uretse rero kwisuzumisha izi ndwara ni na ngombwa gufata imiti yazo ukayinywa neza.

  1. Irinde indwara muri rusange cyane cyane izandura 

    a ko virusi itera SIDA yibasira ubudahangarwa bw’umubiri, bituma byorohera virusi zindi, bagiteri n’imiyege kukwinjiramo. Rero gufata ingamba zo gukumira ubwandu bundi ni ingenzi. Gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kenshi gashoboka kurenza abandi, kwirinda ivumbi n’ibindi byose byatera umubiri ubwivumbure, kwirinda malariya, kwikingiza mu gihe cy’ibiza, nizo ngamba za mbere ugomba gufata.

    1. Nywa imiti uko byagenwe

    Imiti ivugwa hano ni imiti yose ufata yaba igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA kimwe n’indi yose wandikiwe na muganga kubera ubundi burwayi runaka waba ufite. Kutayirangiza, gusimbuka umunsi cyangwa kuyinywa uyivanga n’ibitavangwa na byo byongerera mikorobi ingufu bigatuma udakira neza kandi ntukire ku gihe ndetse indwara yagaruka ikagarukana ubukana cyane .

    1. Irinde inzoga n’ibiyobyabwenge

    Igihe cyose watangiye gufata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA, guhera uwo munsi usabwa guca ukubiri no kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge byose. Nubwo kuri benshi bigora guhagarika burundu inzoga ariko biba byiza kugabanya inshuro wayinywaga n’umubare w’izo wanywaga. Kunywa inzoga kenshi bikongerera kwiheba no kwigunga. Kubyirinda byongerera umubiri wawe ubudahangarwa kandi bikakurinda ibyago byo kuba wakibagirwa kunywa imiti y’uwo munsi, nko mu gihe wasinze.

    1. Hagarika kunywa itabi

    Nubwo ku nzoga ho ushobora kuyigabanya ariko itabi ryo usabwa kurigendera kure ndetse ukanirinda umwotsi waryo. Kurivaho bituma wumva ubayeho neza kandi bikakurinda izindi ndwara ziterwa no kunywa itabi zirimo kanseri n’indwara zinyuranye z’umutima.

    1. Ihe amahoro muri wowe

    Akenshi nyuma yo kumenya ko wanduye usanga abenshi batangira guhangayika no kubura amahoro ndetse bagira ibyago n’umuryango barimo ukabatererana bikaba ibindi bindi. Ibi byongera ibyago byo kurwara SIDA kuko uku kudatuza bitera umubiri gucika intege. Si ibyo gusa kuko binatuma uburibwe buzamuka ndetse n’indwara z’ibyuririzi zikaziraho. Kurwanya kwiheba no kwigunga biragusaba kwirinda kuba wenyine, kwirinda kwitekerezaho cyane no kutagira umutima uhagaze kubera ibyakubayeho. Nubundi wamaze kwandura ntacyo wabihinduraho, igisigaye ni ugukomeza kubaho kandi ukabaho neza kuko ntabwo kwandura bivuze ko ubuzima buhagaze. Ishimire ko uriho, usabane n’abandi.

    1. Kora imyitozo ngororamubiri

    Imyitozo ngororamubiri ituma umubiri ukomera kandi n’ubwenge ntibugwe ikinya. Imyitozo itananiza cyane nko gutwara igare, kwiruka ahantu hatari harehare cyane, kugenda n’amaguru, koga byose bizafasha umubiri wawe kuba ukomeye kandi bitume ugira amagara mazima. Si ibyo gusa usabwa no gukora imyitozo y’ubwenge ariyo myitozo ituma ubwonko bukora vuba kandi neza. Iyo mikino ntisaba ingufu ahubwo isaba gutekereza gusa harimo ikinirwa muri telefoni, gukina damme, echec, igisoro, amakarita n’indi mikino yose y’ubwenge.

    Ikirenze kuri ibi byose rero, baho ubuzima butuje, urye ifunguro ryuzuye kandi rifite intungamubiri, uruhuke bihagije. Ibi byose bizatuma ubasha kubaho ubuzima bwiza kandi ntabwo uzahangayikishwa n’indwara z’ibyuririzi kuko uzaba ufite ubudahangarwa bumeze neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button