Ubuzima

Urukundo: Impamvu nyamukuru ituma umusore ahagarika kwandikira umukobwa

Wahuye n’umusore mwiza rwose murashimana muhana numero ndetse mutangira guhana ubutumwa bugufi bwa buri mwanya, ijoro ryiza n’ibindi gusa bitunguranye hadaciye kabiri ntukibona ubutumwa bwe, ese byatewe ni iki?

Kuko nta makuru ufite wicaye hamwe urimo kwibaza uti: “Ese ni iki cyatumye uyu musore ahagarika kunyandikira?”.

1. Ntabwo ari inzobere mu itumanaho

Uyu musore ntabwo ari umuhanga mu kuganira n’abakobwa cyane rwose. Ahari ni wowe yari abyigiyeho. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakoresha amagambo ibihumbi 30 ku munsi, mu gihe abagabo bakoresha ibihumbi 10 gusa, bishatse kuvuga ko kuba yaracitse intege bifitanye isano.

2. Ntabibahuza bidasanzwe mufite

Uyu musore ntabwo mufitanye amateka, nta kintu na kimwe mufitanye cyangwa muziranyeho gishobora gutuma akomeza kukwizera cyane. Mugomba kubanza kumenyana no gufashanya kugira ngo mugire ibibahuza.

3. Afite undi bavugana

Ahari uri kwirushya umurenganya kandi nyamara uwo musore yiboneye undi ni we uri kumuvugisha.

4. Hari icyo wakoze cyangwa wavuze cyamurakaje

Urebe neza ushobora gusanga hari icyo wavuze cyangwa wakoze gishobora kuba cyamurakaje. Fata umwanya wawe rero umenye ko uri kumwe n’umuntu umukunde ndetse umwiteho.

Ubusanzwe kuvugana n’umusore bisaba kumuba hafi cyane ndetse ukirinda kumubangamira kimwe no ku mukobwa nawe ni uko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button