Ubuzima

Utuntu 12 utaruzi dutangaje ku mpyiko

Impyiko ni kimwe mu bice by’umubiri bikora imirimo ihambaye ndetse ku buryo iyo zirwaye cyangwa zangiritse bigira ingaruka ku mikorere yose y’umubiri.

Umuntu afite impyiko 2 ziba mu gice cy’ahegereye mu mugongo ahagana hepfo.

Impyiko ziherereye ahagana mumugongo

Utuntu dutangaje ku mpyiko 

  • Muri buri mpyiko habamo hafi ya miliyoni y’utuyunguruzo tw’amaraso tuzi nka nephrons. Burya imyanda yose iva mu maraso isohokera mu nkari
  • Burya ntabwo dufite impyiko zingana, ahubwo ubunini bwazo buterwa n’umuntu kuko uko ubyibuha niko na zo ziyongera. Icyakora muri rusange ni hagati ya 5cm na 7.5cm mu bugari no hagati ya 10 cm na 13cm mu burebure
  • Impyiko nizo zishinzwe kuringaniza igipimo cy’amatembabuzi mu mubiri. Iyo umubiri wabuze amazi hakorwa inkari nkeya.
  • Ugereranyije ku munsi mu mpyiko hanyura litiro 400 z’amaraso zihatunganyirizwa
  • Buri munota impyiko zitunganya hafi litiro 1.3 z’amaraso, ndetse zikora inkari zenda kungana gutyo, ku munsi.
  • Iyo impyiko zibonye impinduka mu muvuduko w’amaraso, uba mucye zihita zoherereza ubutumwa imitsi y’amaraso ngo yiyegeranye bityo umuvuduko ukongera ukazamuka
  • Iyo impyiko kandi zibonye impinduka ku gipimo cya oxygen mu maraso cyamanutse, zirekura umusemburo utuma hakorwa izindi nsoro zitukura bityo uko ziyongera na oxygen ikazamuka dore ko ari zo ziyikwirakwiza mu maraso (insoro zitukura)
  • Kurya ubona inkari zisa n’umuhondo biterwa na bilirubin.
  • Nubwo dufite impyiko 2 ariko niyo waba ufite impyiko imwe nta kibazo irakora gusa ugasabwa kugira ibyo wigengeseraho nko kunywa inzoga no gukoresha imiti imwe n’imwe
  • Ku mpyiko niho hahereye imvubura zizwi nka surrenales/adrenals zikora imisemburo nka cortisol na adrenaline. Izi mvubura zigenda zigabanyuka mu bunini. Umwana avuka zenda kungana n’impyiko ariko iyo ushaje zisigara zingana no hafi ya 3mm.
  • Burya impyiko nizo zishinzwe gutuma vitamini D yo mu mubiri ikora
  • Impyiko nizo zishinzwe gukora inkari. Iyo uruhago rugeze muri kimwe cya kabiri ngo rwuzure inkari ubwonko buhita bukubwira ngo ujye kunyara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button