Urukundo

Volleyball: Byinshi wamenya kuri Memorial Kayumba itangira kuri uyu wa Gatandatu

Ikipe ya APR, Gisagara na IPRC East nizo zitazitabira muri Seria A

Mbere y’uko irushanwa rya MEMORIAL KAYUMBA 2020 ritangira kuri uyu wa gatandatu, mu k’umugiroba wo kuri uyu wa gatanu hano muri GSOB, mu karere ka Huye habereye inama ya tekinike ( renion Technique) ya Memorial Kayumba 2020.

Yitabiriwe n’abashinzwe ibya Technique n’Abasifuzi muri FRVB, Abahagarariye amakipe bagera kuri 15, uhagarariye akarere ka Huye n’uhagarariye ibitaro bya Kabutare. Yari iyobowe n’umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare, Padiri Charles Hakizimana.

MEMORIAL KAYUMBA 2020: IBYO WAMENYA

IBYICIRO BIZARUSHANWA:

I. SERIE A (Abagabo)
II. SERIE A (ABAGORE)
III. SERIE B (ABAGABO)
IV. SERIE B (ABAGORE)
V. VETERANS/ABAHOZE BAKINA VOLLEYBALL

1. Muri SERIE A (Abagabo) hazarushanwa amakipe ane. Azakina hagati yayo yose. Imikino yabo izaba ku wa gatandatu. Ebyiri za mbere zizakina umukino wa nyuma ku cyumweru, APR yari kuzuza Ikaba iya Gatanu yivanye mu irushanwa bivuze ko amakipe azitabira ari REG, UTB, Kirehe na Amical y’i Burundi.

2. Muri Serie A (Abagore) hitabiriye amakipe arindwi. Amakipe yashyizwe mu matsinda abiri. Imikino y’amatsinda bazayikina ku wa gatandatu, bakine umukino wa nyuma ku cyumweru.

3. Muri Serie B (Abagabo) hitabiriye amakipe icyenda, ashyirwa mu matsinda atatu. Bazakina imikino y’amatsinda na ¼ ku wa gatandatu. Ku cyumweru bazakina ½ n’umukino wa nyuma.

4. Muri Serie B (Abagore) , amakipe azarushanwa ni atatu. Azakina hagati yayo ku cyumaweru.

5. Mu ba Veterans/Abahoze bakina Volleyball hitabiriye amakipe atandatu ashyirwa mu matsinda abiri. Ku wa gatandatu bakina imikino yo mu matsinda na kimwe cya kabiri. Ku cyumweru nib wo bazakina umukino wa nyuma.

N.B: Umukino wa mbere uratangira Saa mbili n’igice
Mbere y’uwo umukino wa mbere utangira abakinnyi, abasifuzi, abatoza, abayobozi n’abafana bazafata umunota wo guha icyubahiro Padiri Kayumba Emmanuel.

Umuhango wari usanzwe wo Gusuhuzanya ku bakinnyi n’abasifuzi ntiwemewe mu rwego rwo gukomeza gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Abazitabira imikino bose basabwe gukaraba intoki kuri kandagira ukarabe na Gel zabugenewe. Barasabwa kandi kurangwa n’isuku isanzwe iranga Abanyarwanda ndetse kubungabunga ibidukikije.

Itangazamakuru ryongeye gushimirwa cyane uruhare ryagize mu kumenyekanisha iki gikorwa.

Amafoto: FRVB

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button