Urukundo

Volleyball: REG VC yongeye gukura intsinzi kuri UTB VC Kirehe ikomeje kubura inota

Bigoranye REG yihesheje icyubahiro, APR VC itsinda Kirehe naho Gisagara yari yiheranye IPRC Ngoma i Gisagara

Duhereye k’umukino wabereye i Gisagara k’umunsi wejo Gisagara VC itaratakaza inota narimwe yihereranye IPRC Ngoma yari yabashije gukina iseti ya kamarampaka na UTB i Ngoma.

Uko umukino wagenze:

Iseti ya 1: GVC 25-16 IPRC Ngoma Iseti ya 2: GVC 25-21 IPRC Ngoma Iseti ya 3: GVC 25-18 IPRC Ngoma

Gisagara vc

Undi mukino wari ukomeye wahuje APR VC yari yakiriye Kirehe ya Bagirishya umukino watangiye ku isaha ya saa kumi umukino wihuse cyane APR itsinda Kirehe Amaseti 3-1.

Uko umukino wagenze:

Iseti ya 1: APR VC 25-20 Kirehe
Iseti ya 2: APR VC 18-25 Kirehe  Iseti ya 3: APR VS 25-18 Kirehe  iseti ya 4: APR VC 25-17 Kirehe

Nyuma y’uyu mukino nkuko byari byitezwe hakurikiyeho umukino w’umunsi wahuje UTB VC na REG VC umukino watangiye saa kumi n’ebyiri.

Umukino wari witabiriwe cyane dore ko stade yari yakubise yuzuye umukino utigeze wishyuzwa dore ko kwinjira byari kuba wahageze gusa.

Iseti yambere REG VC yayitangiranye imbara maze ihita iyeguka itsinze amanota 25-22, ibi ariko siko byakomeje kuko REG yahise itsindwa isuzuguwe cyane iseti ya kabiri 25-15 ibi byaje gusubiza UTB mumukino ihita itwara iseti ya gatatu maze abantu dutekereza ko REG yaba igiye gutakaza umukino kuko hari hanabonetsemo gushyamirana kwatumye Capiteni Mukunzi ashyirwa kugatebe kabasimbura.

Umusore wari usanzwe akina yugarira (ribero) umwaka ushize w’imikino Gloire yaje gufata icyemezo maze yitwara neza asimbura neza Capiteni maze aheka ikipe Koko byaje kugarura REG yari yagaraje gushwana maze itwara iseti ya kane biba ngombwa ko bitabaza kamarampaka ariko REG yari hejuru cyane ibasha kuyitsina 17-15 umukino urangira ari 3-2.

Umuyobozi wa UTB
Umuyobozi wa federation ari kumwe n’umuyobozi wa UTB

Umukino urangiye twegereye Nyirimana Fidèle maze tumubaza igitumye ataka umukino maze nawe atubwira ko afite abakinnyi beza ariko igihe ntikirabakundira ngo bamenyerane gusa ko ntarirarenga baduhishiye byinshi.

Umutoza wa UTB Nyirimana Fidèle

Mugisha Benon we asanga buririye kumakosa ya UTB bagatsinda umukino dore ko ntakindi babarushije, tumubajije kugushyamirana kwabaye hati yabakinnyi be babiri atubwira ko byatewe no gushyuha mumutwe kw’abakinnyi be kandi ko icyemezo yafashe cyo gukuramo Mukunzi Christopher aricyo cyashobokaga.

Umutoza wa REG Mugisha Benon

Nyuma y’umukino kandi twegereye président wa fédération tumubaza kucyateye guhindagurika cyane kw’imikino y’umunsi wa kabiri maze aduha impamvu ebyiri zirimo kuba Kigali Arena bari biteze ko iberamo imikino ariko ikaza kutaboneka ahanini bitewe nuko ikibuga cya volleyball nibikoresho byayo bitarashyirwa muri Kigali Arena ikindi atubwira ko Indi mpamvu aruko havuguruwe uburyo bw’imikinire ya shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button