Ubuzima

Zimwe mu ngaruka mbi ziterwa no kwitekerazaho cyane bikabije

Uyu munsi tugiye kubagezaho zimwe mu ngaruka mbi zishobora guterwa no guhora utekereza ku buzima bwawe ukarenza urugero mbese kwakundi umuntu akabya gukora ikintu akagikabiriza birenze cyane.

Mu buzima busanzwe gutekereza n’ibintu byiza cyane kuko birafasha mu buzima bwacu buri munsi, kuko mbere yo kugira icyo ukora bisaba kubanza gutekereza neza, ariko ntabwo ari byiza nanone kwitekerezaho ukagera aho urenza urugero.

Izi ni zimwe mu ngaruka zishobora guterwa no kwitekerezaho cyane birenze urugero:

1. Bishobora gutuma ubura ibitotsi ntusinzire

Rimwe na rimwe n’ijoro hari igihe bikugora ukisanga urimo gutekereza uko ejo hazaba hameze. Ibyo rero bikagutera umunaniro ukabije bigatuma udasinzira ndetse bigatuma utaruhuka neza.

2. Bishobora kugabanya iminsi yawe yo kubaho

Mu gihe ukunda guhora witekerezaho cyane ukarenza urugero mu buzima bwawe, bishobora ku kugiraho ingaruka zo gutuma imyaka wari kuzamara kuri iyi isi igabanuka cyane, Gerageza kwirinda guhora utekereza ku buzima bwawe cyane bikabije.

3. Bishobora ku kugiraho ingaruka ku mibanire yawe n’abandi

Gerageza kwirinda guhora utekereza kubyo abandi bakuvugahokuko bishobora ku gutera ikibazo ukajya wumva ufite ipfunwe ryo kujya mu bandi bikagutera guhora witekerezaho cyane wumvako abantu batakwishimira. Ibi byose byahungabanya imibanire yawe n’abandi kandi burya ntabwo ari byiza mu buzima bwacu bwa buri munsi.

4. Bishobora gutuma urwara indwara zo mu mutwe

Abashakashatsi bagaragaje ko gukunda gutekereza cyane ku makosa yawe,ndetse n’ibindi bintu byinshi bitandukanye bijyanye n’ubuzima bishobora gutera ibibazo byinshi birimo no kuba umuntu yarwara indwara zo mu mutwe.

5. Bishobora gutuma utakaza ubushake bwo kurya

Kwitekerezaho cyane bishobora gutuma wumva usa n’udashaka ibiryo cyangwa bikagutera kurya ibiryo byinshi ntihagire icyo bikumarira.

Bavandimwe nshuti, tugerageze kwirinda kwitekerezaho cyane bikabije kuko bigira ingaruka nyinshi ku buzima bwacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button