Ubuzima

Sobanukirwa amakosa 10 ukora utabizi ukangiza ubwonko bwawe

Ubwonko ni urugingo rufite agaciro gakomeye cyane. Nibwo bugenzura buri kintu cyose ukora kandi ni ngombwa cyane kubwitaho ukora amahitamo meza atabugiraho ingaruka mbi. Ku bw’amahirwe make, abantu benshi bakora ibintu bishobora kwangiza ubwonko bwabo rimwe na rimwe batabizi.

Aha, tugiye kurebera hamwe imwe mu myitwarire idakwiye ikunze kugaragara n’uburyo ishobora kwangiza ubwonko bwawe, nk’uko tubikesha urubuga premierneurologycenter.com:

1.Kudasinzira bihagije

Iki ni kimwe mu bintu bibi gishobora kwangiza ubwonko bwawe ku rwego rwo hejuru. Iyo udasinziriye bihagije, ubwonko bwawe ntibubona amahirwe yo kuruhuka no kongera kwivugurura. 

Ibi bikurura ibibazo bikomeye nko kugabanuka k’ubwenge, kunanirwa kwibuka, no guhindagurika bya hato na hato. 

Mu by’ukuri, ubushakashatsi bumwe bwerekana ko kubura ibitotsi bishobora kongera ibyago byo kurwara indwara yo kwibagirwa. Niba ushaka kurinda ubwonko bwawe, menya neza ko usinzira byibuze amasaha arindwi buri joro.

2.Kunywa itabi

Kunywa itabi, ni indi ngeso itari nziza ndetse ihangayikishije cyane. Ni bimwe mu bintu bibi cyane ushobora gukora bikangiza ubuzima bwawe muri rusange bukubiyemo n’ubuzima bw’ubwonko bwawe. 

Kunywa itabi byangiza imiyoboro y’amaraso kandi bigatera uburibwe budakira, biganisha ku kukunanirwa k’ubwonko no kugabanuka k’ubwenge. Niba unywa itabi, kurireka nicyo kintu cyiza ushobora gukorera ubwonko bwawe n’umubiri wawe wose muri rusange.

3.Kumara umwanya munini uri wenyine

Mu gihe twese duhora twifuza umwanya wacu twenyine, burya gusabana n’abandi ni ngombwa kubuzima bw’ubwonko bwawe. Kumara umwanya munini wenyine bishobora kuba bibi ku bwonko bwawe kimwe no kudasinzira bihagije. Iyo uhora hafi y’abandi bantu, ubwonko bwawe bubona imbaraga zo gusabana.

Ariko iyo uhora wenyine igihe cyose, ubwonko bwawe ntibubona ibibutera imbaraga. Ibi bishobora kugutera kwiheba, guhangayika, ndetse no guta umutwe. Niba ushaka gusigasira ubuzima bwiza bw’ubwonko bwawe, marana umwanya n’inshuti zawe n’umuryango buri gihe.

4.Kuguma hamwe umwanya munini

Ikindi kintu gishobora kwangiza ubwonko bwawe ni ukuguma aho uri ntugendagende bihagije. Niba ukunda kuguma hamwe, igihe kirageze ngo ubihindure. 

Kuguma hamwe cyane bishobora kugutera ibibazo by’ubuzima btandukanye, birimo umubyibuho ukabije, indwara z’umutima, na diyabete. Kandi ibyo bibazo byose by’ubuzima byangiza ubwonko ndetse bikongera ibyago byo kurwara umutwe udakira. 

Niba ushaka kwirinda izi ngaruka hakiri kare, ita ku gukora imyitozo isanzwe. Ndetse no kugenda igice cy’isaha gusa inshuro eshatu mu cyumweru birahagije.

5.Kurya cyane

Kurya cyane irindi kosa wakora rikangiza ubwonko bwawe, nubwo waba urya ibituma ugira ubuzima bwiza. Kurya cyane bigendana n’ibibazo nko kubura ubwonko bwibutsa no kugabanuka mu bwenge ku bantu bakuze. 

Nyamara, isano nyayo iri hagati yo kurya cyane no kugabanuka mu mutwe iracyakorwaho ubushakashatsi kugirango hamenyekane byinshi. Niba ushaka kurinda ubwonko bwawe, genzura ko urya indyo yuzuye kandi witondere kugenzura ingano.

6.Kurya ibiryo byinshi bidafite intungamubiri

Nk’uko kurya cyane muri rusange bishobora kwangiza ubwonko bwawe, kurya ibiryo byinshi cyane bidafite akamaro nabyo bishobora kubwangiza. Ibiryo bidafite intungamubiri ni bibi ku buzima bwawe burimo n’ubw’ubwonko bwawe.

Ushobora kudahita ubyumva, ariko abantu barya ibiryo byinshi byokeje, ifiriti y’ibirayi, hamburgers, n’ibinyobwa bidasembuye bifite uruhare ruto ku bwonko ku bijyanye no kwiga, kwibuka, n’ubuzima bwo mu mutwe. 

Ibiryo bidafite umumaro usanga biba byuzuyemo isukari na karori, bishobora gutera umubyibuho ukabije na diyabete. Kandi nkuko twabivuze hejuru, ibyo bibazo by’ubuzima bishobora kwangiza ubwonko bwawe. Niba ushaka kurinda ubwonko bwawe, menya neza ko urya indyo yuzuye hamwe urye bike.

  1. Kumvira ibintu bisakuza muri ekuteri

Kumva umuziki ni uburyo bwiza bwo kuruhuka neza. Ariko niba umariyemo volume ya ekuteri zawe, ushobora kwangiza imyumvire yawe. Ndetse n’iminota 30 irahagije ngo utangire kugira ibibazo byo kutumva. Kandi iyo wangije uburyo bwo kumva, ubwo biba.

Nubwo kutumva nabyo ubwange ari ikibazo kitoroshye, ariko abantu bafite ikibazo cyo kutumva, baba bafite ibyago byo kurwara indwara ya Alzheimer. Ku bw’ibyo, niba ushaka gutuma ubwonko bwawe bugira ubuzima bwiza, umvira umuziki ku gipimo kigereranije kandi mu gihe kitarenze amasaha abiri icyarimwe.

8.Kumara umwanya munini mu mwijima

Niba umara umwanya munini ahantu hijimye, ubwonko bwawe ntibubona izuba ku kigero gihagije. Ibi bishobora gukurura ibibazo birimo indwara ziterwa no kwiheba. Niba ushaka ko ubwonko bwawe budahungabana, zirikana ko buri munsi ubona urumuri rw’izuba rwinshi. Gerageza gufungura amarido kenshi, kandi usohoke no hanze buri gihe.

9.Ibitekerezo bibi

Iyo uhora uhangayitse kandi uhangayitse, nabyo bigira ingaruka ku buzima bwawe bwo mu mutwe. Ku bw’amahirwe, iyi ni ingeso yoroshye guhinduka. Niba ushaka ko ubwonko bwawe bugira ubuzima bwiza, zirikana ko ari ngomwa guhorana ibitekerezo byiza. Rimwe na rimwe, kugana

inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe, bishobora kuba ingirakamaro mu gihe udashoboye guhindura ibitekerezo byawe wenyine.

  1.  Kwirengagiza ibibazo by’ubuzima bwawe

Niba ufite ikibazo runaka cy’ubuzima, ni ngombwa kujyana kureba muganga kandi ukivuza. Kwirengagiza ibibazo by’ubuzima bwawe bishobora kugutera ibibazo bikomeye birimo no kwangirika k’ubwonko. 

Urugero, nk’abantu barwaye hypertension (umuvuduko ukabije w’amaraso) itavuwe neza birashoboka cyane ko barwara indwara zikomeye zo mu mutwe. Kwiheba bitavuwe na diyabete nabyo birashobora kwangiza ubwonko bwawe. Kora uko ushoboye ugane muganga, agufashe ku bibazo byose by’ubuzima bwawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button