Ubuzima

Menya igihe ushobora gukoresha test de grossesse ukabona ibisubizo?

Test de grossesse (cg pregnancy strip/test mu cyongereza) ni udukoresho dukoreshwa mu gupima niba utwite cg udatwite.

Ibisubizo bishobora kuboneka wipimye byibuze ku munsi wa 1, ukeka ko aribwo wagombaga kuboneraho imihango. Gusa hari na test zishobora kuguha ibisubizo iminsi 3 cg 5 mbere y’igihe wagombaga kuboneraho imihango yawe.

Iyo ufite ukwezi kw’imihango kudahinduka, akenshi uba uzi igihe ugira mu mihango. Gusa igihe utabizi neza cg ufite ukwezi guhindagurika, utegereza byibuze iminsi 21 (ni ukuvuga ibyumweru 3), uhereye igihe ukeka ko wasamye ukaba wapimisha test ukareba niba utwite cg udatwite.

Test de grossesse zikora iki?

Zikoreshwa hagamijwe kureba niba utwite cg udatwite. Utu dukoresho dupima ko mu nkari hagaragaramo imisemburo irekurwa iyo utwite; iyi misemburo yitwa Human Chorionic Gonadotropin (HCG), ikorwa na nyababyeyi iyo utwite. HCG itangira gukorwa igihe ugisama.

Test de grossesse zikoreshwa gute?

Mbere yo gupima, ukeneye:

  • Test de grossesse ifunze neza
  • Inkari ukimara kunyara mu gakompe cg akandi kantu gasa neza
  1. Ufungura neza agasashi karimo test, ugakuramo test (iba imeze nk’agapapuro).
  2. Ugomba gufata test de grossesse ihagaze, ahari ibara (rikunze kuba ubururu cg umutuku), niho ufata, nuko ugakoza mu nkari ziri muri ka gakombe gasa neza, ntugomba kurenza umurongo wagenwe; ahanditse MAX. Nyuma y’amasegonda 10, ukura test de grossesse muri za nkari nuko ukayirambika ahantu heza kandi humutse.
  3. Utegereze byibuze iminota 5 ko uturongo tw’amabara tugaragara. Bitewe n’urugero rw’imisemburo ya HCG, ibisubizo biri positive bishobora kugaragara nyuma y’amasegonda macye (nka 40 cg 60). Gusa kugira ngo wemeze ibisubizo biri negative bisaba gutegereza byibuze iminota 5.

    Test imaze kwerekana ibisubizo biribyo iba ifite uturongo tubiri

Ibisubizo bya test de grossesse

Iyo ubonye positive; ni ukuvuga ko utwite, ibi akenshi biba ari byo si ngombwa gusubiramo. Haza akarongo kamwe munsi y’umurongo uba usanzwe uriho (witwa control line), ni ukuvuga ko ubona ari uturongo 2; dushobora kuba dusa cg tujya gusa.

Iyo ubonye negative; ni ukuvuga ko udatwite, bishobora kuba byo kimwe nuko hari igihe biba atari byo. Iyo ushidikanya, utegereza iminsi mike hanyuma ukongera ugapima ukareba. Hagaragara akarongo kamwe gusa, nta wundi murongo uba wenda cg se ugaragara.

Iyo nta kintu na kimwe kijeho, bivuze ko ari invalid, uba wakoze test nabi, usabwa kongera gusubiramo ariko ugakoresha akandi gakoresho gashyashya. Nk’iyo wakoresheje inkari nke cg ikindi gituma bitagaragara neza nta karongo na kamwe kaza.

Icyitonderwa

Test de grossesse/pregnancy strip ziboneka muri pharmacy gusa, mbere yo kuyigura banza usobanuze neza uko ikoreshwa unarebe ku gapapuro inyuma uko wayikoresha.

Inkari za mbere mu gitondo nizo ziba zirimo imisemburo ya HCG ku bwinshi, rero nicyo gihe cyiza cyo gupima. Nubwo izindi zose nazo zakoreshwa.

Test yakoreshejwe ntishobora kongera gukoreshwa, usabwe guhita uyijugunya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button