Imikino
Trending

Pierre Emerick Aubameyang yamaze gusinyira ikipe ya Marseille

Rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang wari usanzwe akinira ikipe ya Chelsea, yamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Marseille yo mu gihugu cy’ubufaransa.

Uyu mukinnyi byavugwaga ko agomba kwerekeza mu bihugu by’abarabu aho amakipe yaho akomeje kwibikaho bamwe mu bakinnyi bakomeye bo ku mugabane w’iburayi, byarangiye yerekeje mu gihugu cy’ubufaransa mu ikipe ya Marseille, Aho yasinye amasezerano y’imyaka 3.

Aubameyang yagiriye ibihe bibi mu ikipe ya Chelsea

Aubameyang utarahiriwe n’agato mu ikipe ya Chelsea kuva yayigeramo, Aho mu gihe yari ahamaze yakinnye imikino micye cyane ishoboka ndetse mu mikino ya UEFA champions league iheruka gukinwa yari yarakuwe ku rutonde rw’abemerewe gukina iyo mikino kubera kudahabwa umwanya n’abatoza.

Uyu rutahizamu wanyuze mu makipe atandukanye ku mugabane w’iburayi, yagiriye ibihe byiza mu makipe arimo Borussia Dortmund yo mu gihugu cy’ubudage ndetse na Arsenal yo mu Bwongereza, yakiniye kandi amakipe arimo, Dijon, Lille, Monaco, Saint-Etienne, AC Milan, Barcelona ndetse n’ikipe ya Chelsea yaherukagamo.

Aubameyang ubwo yakinaga mu ikipe ya Arsenal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button