Udushya

Abakinnyi bakwiye imishwaro nyuma y’uko ingona yinjiye mu kibuga cy’imyitozo bakoreragaho

Mu gihugu cya Canada hakomeje kuvugwa inkuru y’ingona yahagaritse imyitozo y’abakinnyi b’ikipe ya Toronto FC biteguraga umukino mu irushanwa rya CONCACAF Champions League.

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye mu gihugu cya Canada byakomeje kugenda bibitangaza, ngo iyi ngona yo mu bwoko bwa Alligator yinjiye mu kibuga cy’imyitozo cy’ikipe ya Toronto Fc ubwo bakoraga imyitozo maze abakinnyi bose bahita birukanka barahunga batinya ko yabagirira nabi.

Ibi byabaye ubwo abakinnyi b’ikipe ya Toronto Fc bari mu myitozo barimo kwitegura umukino wagombaga kubahuza n’ikipe ya Cruz Azul yo mu gihugu cya Mexico mu irushanwa rya CONCACAF Champions League mu mikino ya ¼ cy’irangiza, aho amakipe akomeje gukina yishakamo ikipe izahagararira umugabane wa Amerika ya ruguru mu gikombe cy’isi cy’amakipe yatwaye ibikombe ku migabane yayo.

Abakinnyi bayireberaga kure

Ubuyobozi bw’ikipe ya Toronto Fc bwavuze ko abakinnyi babo bari bamaze igihe gito batangiye imyitozo, maze iyi ngona ya Alligator ihita ibinjirana ku kibuga cy’imyitozo abakinnyi bose barangije barirukanka barahunga kugirango itabagirira nabi ndetse n’imyitozo ihita ihagarara barataha.

Nyuma yo guhagarika imyitozo ku bakinnyi b’ikipe ya Toronto Fc kuri uwo munsi, imyitozo bongeye kuyisubukura bukeye bwaho gusa mu ijoro ryacyeye iyi kipe ya Toronto Fc ntabwo yaje guhirwa kuko yatsinzwe ibitego 3-1 n’ikipe ya Cruz Azul yo mu gihugu cya Mexico.

Toronto Fc isanzwe yambara imyenda yiganjemo ibara ry’umutuku

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button