Akamaro k’inzoga iringaniye utigeze ubwirwa
Bisanzwe bizwi ko inzoga zigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu ariko kandi n’ubwo zigira ingaruka mbi ni na ko zigira ingaruka nziza ku buzima nubwo abantu benshi batabizi. Ikinyamakuru cy’ubuzima Sante Plus Mag cyatangaje ko kunywa inzoga iringaniye bifitiye akamaro kanini umubiri. Akamaro ko kunywa inzoga nkeya cyangwa ziringaniye ku buzima ni aka gakurikira:
1. Kongera imbaraga n’ubushake mu gukora imibonano mpuzabitsina.
Abantu benshi ibi barabyemeza ariko n’ubushakashatsi bwa vuba bwarabyemeje bityo bikaba bituma abantu benshi bateganya gukora imibonano mpuzabitsina babanza kunywa inzoga, rimwe na rimwe abagore bakazigurira abagabo babo kugirango babongerere ubushake.
2. kunywa mu rugero bigabanya ibyago byo kurwara umutima
Aha ntibisobanuye ko umuntu wese utanywa inzoga, ahita arwara umutima kuko cholesterol ishobora no kuboneka ivuye mu bwoko bumwe na bumwe b’ibiribwa, ariko ku rugero ruto, bisobanuye ko mu nzoga wenda niho iboneka ku rugero runini ariko no mu bindi biribwa yaboneka.
Kunywa umaze cyangwa uri kurya byongerera umubiri ubudahangarwa bityo bigafasha kuramba.
Ubushakashatsi bugaragaza ko umubare munini w’abantu banywa inzoga baramba ugereranije n’abatayinywa, bityo bikaba biri mu bituma abantu benshi batayireka kuko baba baniyumvamo ubukomere mu mubiri, hakaba hari n’ababona umuntu yarwaye mu zabukuru bakavuga ko ari ukubera ko yaba yararetse inzoga.
3. Kunywa inzoga kandi bifite indi mimaro inyuraye irimo:
Kunywa divayi bigabanya 60% kuba warwara ibicurane; Kunywa mu rugero bituma ubwonko bwongera imbaraga bityo bigafasha mu kukurinda kwibagirwa; Byoza impyiko bityo bigafasha kurwanya indwara yo kuzana utubuye mu mpyiko (calcul renale/gallstones); Bifasha mu kurwanya kuba warwara diyabete
Nyuma y’ibi byose kandi hongerwaho ko inzoga ari gahuzamiryango kuburyo ituma ibirori n’amakwe bigenda neza, yemwe ngo n’abayisangiye ntawe uba yahemukira undi bityo ngo igafasha mu kongera inshuti no guhuza imiryango, Tunywe Murugero.