Imyidagaduro

Ubutumwa Wizkid yashyize hanze ntabwo bwakiriwe neza n’abakunzi ba Davido

Icyamamare mu Muziki muri Nigeria ndetse na Afurika yose muri rusange, yagiranye ubushyamirane n’abakunzi b’Umuhanzi Davido, nyuma y’ubutumwa yashyize hanze avuga kuri mugenzi we Davido.

Umuhanzi Wizkid uhagaze bwuma mu muziki wa Afurika muri rusange, yanyujije ubutumwa Ku mbuga nkoranyambaga ze maze atangaza ko ari mukuru kurusha umuhanzi Davido ntawabishidikanyaho.

Wizkid yagize ati”Ndi mukuru kurusha mugenzi wanjye Davido”, nyuma y’ubu butumwa abakunzi b’umuhanzi Davido ndetse bamwe mu bakunzi b’umuziki, ntabwo bakiriye neza aya magambo, aho bamwe babifashe nko kwishongora ndetse no kwiyemera cyane kuri Davido.

Abafana bamwe ntibatinye no kuvuga ko ari ubushotoranyi ashaka kuzana kuri mugenzi we Davido, aho abakunzi b’umuhanzi Davido bakomeje kuvuga ko ibyo uyu muhanzi Wizkid yatangaje bitari bikwiye ndetse bitari na ngombwa.

Wizkid na Davido n’abahanzi bo muri Nigeria bahora bahanganye cyane bikomeye, aho buri umwe ahora ashaka kuba hejuru yundi ndetse n’abafana babo bahora mu ntambara y’amagambo bavuga ko uwo bakunda ariwe urusha uwundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button