Imikino

Emiliano Martinez wari umuzamu w’ikipe ya Arsenal yasinye mu ikipe ya Aston Villa

Umunyezamu ukomoka mu gihugu cya Argentine Emiliano Martinez wari usanzwe akinira ikipe ya Arsenal, yamaze gusinyira ikipe ya Aston Villa yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza.

Uyu munyezamu wari umaze iminsi abanzamo mu ikipe ya Arsenal, nyuma y’uko umunyezamu Leno yari yaragize ikibazo cy’imvune, akaba yasinye amasezerano y’imyaka ine mu ikipe ya Aston Villa aho yaguzwe miliyoni 20 z’amayero.

Emiliano Martinez akaba yarafashije ikipe ya Arsenal kwegukana ibikombe bibiri, harimo igikombe cya FA cup batwaye batsinze ikipe ya Chelsea ndetse na Community shield begukanye batsinze ikipe ya Liverpool ku mukino wa nyuma.

Uyu mugabo akaba agiye yiyongera kubandi bakinnyi ikipe ya Aston Villa yaguze barimo Watikns bakuye muri Brentford, Jack Grealish wongereye amasezerano ndetse na Bertrand Traore ibiganiro bigeze kure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button