Mu nkuru yatambutse twavuze igifu tunavuga ku miti ikoreshwa. Iyo nkuru yasozaga ivuga ibyo kurya umurwayi w’igifu agomba kurya kuko bimufasha guhangana n’ubwo burwayi.
Abantu bose, mu myaka yose bashobora kurwara ibisebe mu igifu gusa ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko igitsinagore bakirwara cyane kurenza igitsinagabo.
Iyo ibisebe byo mu gifu bitavuwe hakiri kare bikomeza kwiyongera bikaba byanateza ibindi bibazo binyuranye harimo kanseri yacyo no kuba cyakangirika cyane bigasaba kukibaga aharwaye hagakurwaho.
Nkuko rero muri iyo nkuru twari twavuze ku biribwa, muri iyi nkuru twaguteguriye uburyo wakivura igifu utiriwe ukoresha imiti.
Gusa ibi ubikora nyuma yuko muganga agusuzumye agasanga ukirwaye.
1. Amashu na karoti
Amashu niwo muti wa mbere mu kuvura igifu gifite ibisebe. Muri yo harimo lactic acid, iyo igeze mu gifu ihinduka amino acid ituma ibisebe byari mu gifu bikira. Si ibyo gusa kuko amashu arimo vitamin C izwiho guhangana na mikorobi, na vitamini K ibuza amaraso kuva.
Karoti uretse kuba zikize kuri carotenoid, zinarimo icyiswe vitamini U, kizwiho guhangana n’ibisebe byo mu gifu.
Uko bikorwa
- Fata ishu ukatemo 2, igice kimwe ukivange na karoti 2 nini.
- Niba udafite imashini yabugenewe, shyira mu isekuru usekure ubundi ukamure uwo mutobe.
- Unywa agace k’ikirahure kuri uwo mutobe ni ukuvuga 125ml
- Uwunywe mbere yo kurya ibya ku manywa na mbere yo kuryama nijoro.
- Ubikore mu gihe cy’ibyumweru 2.
- Wibuke kujya ukoresha umutobe wakozwe uwo munsi, iyo uraye uba wapfuye.
2. Imineke cyangwa igitoki
Mu kuvura igifu, imineke cyangwa igitoki byose birakoreshwa, uhitamo ibikoroheye. Mu gitoki harimo ibinyabutabire birwanya Helicobacter pylori ndetse bikanasana ahangiritse.
Si ibyo gusa kuko binagabanya aside yo mu gifu.
Mu gukoresha imineke ugomba kurya imineke 3 buri munsi. Ni ukuvuga umuneke ku ifunguro rya mu gitondo, undi mbere yuko ufata ibya ku manywa, undi ukawurya mbere yo gufata ibiryo bya nijoro. Ukabikora buri munsi.
Niba uhisemo gukoresha igitoki ubikora utya. Nyuma yo kubihata cyangwa kubitonora ukatamo uduce duto ukanika. Byamara kuma ukabisya ukabika ifu. Uvanga ibiyiko binini 2 byayo na n’ikiyiko 1 cy’ubuki. Ukabirya 3 ku munsi, mu gihe cy’icyumweru.
3. Ubuki
Ubuki bw’umwimerere, nabwo ni bwiza kandi ni ingenzi mu kuvura ibisebe byo mu gifu. Impamvu ni uko bufite muri bwo enzyme yitwa glucose oxidase iyo igeze mu mubiri ikora hydrogen peroxide (H2O2). Iyi yica mikorobi mbi ziri mu gifu ziteramo ibisebe. Si ibyo gusa kuko inavuramo kubyimbirwa.
Buri gitondo mbere yo kugira ibindi ushyira mu nda, banza unywe ibiyiko 2 byuzuye ugire ikindi urya nyuma y’iminota 30.
4. Tungurusumu
Abashakashatsi bo mu kigo Fred Hutchinson Cancer Research Center bavumbuye ko muri tungurusumu harimo ubushobozi bwo kwica mikorobi no kugabanya ubwinshi bwa Helicobacter pylori mu gifu.
Uko bikorwa. Fata udutete 3 twa tungurusumu udusye cyangwa uduhekenye urenzeho igikombe cy’amazi.
Jya ubikora buri manywa, ubikore buri munsi.
Si ibi gusa wakora ngo uhangane n’igifu gusa twaguhitiyemo ibyoroshye kubona kandi bizwiho ingufu mu guhangana n’uburwayi bw’igifu.
Byibuze nyuma y’icyumweru uba utangiye kubona impinduka. Gusa ushobora gukoresha uburyo 2 icyarimwe, nko gukoresha Amashu na karoti, n’umuneke. Cyangwa ibindi wahitamo kuvanga.
Src: umutihealth