Imikino

Biravugwa: Seninga Innocent ashobora kwirukanwa mu gihe yaba atsinzwe n’ikipe ya Etencelles uyu munsi

Umutoza w’ikipe ya Musanze Fc Seninga Innocent ashobora guhambirizwa muri iyi kipe, mu gihe yaramuka atsinzwe umukino wuyu munsi ikipe ya Musanze Fc iraza gukina n’ikipe ya Etencelles muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Primus National League).

Nkuko amakuru aturuka imbere mu ikipe ya Musanze Fc abivuga, ngo ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze Fc bwagiranye ikiganiro kihariye n’umutoza mukuru w’iyi kipe Seninga Innocent, aho bamusabye gutsinda umukino wuyu munsi baraza gusuramo ikipe ya Etencelles kuri Stade Umuganda byanze bikunze ndetse mu gihe yaba atabashije kuyitsinda ashobora guhita yirukanwa.

Ibi biganiro ubuyobozi bwa Musanze Fc bwagiranye n’umutoza wabo, byaje nyuma y’umukino wa mbere wa shampiyona iyi kipe yari yakiriyemo ikipe ya AS Kigali kuri Stade Ubworoherane, maze umukino ukaza kurangira ikipe ya Musanze Fc itsinzwe n’ikipe ya AS Kigali ibitego 4-2, ibintu bitashimishije ubuyobozi bw’iyi kipe buhitamo kuganira nuyu mutoza bagira ibyo bumvikana.

Kuri uyu munsi tariki ya 4 Gicurasi 2021, haraza gukomeza imikino ya kabiri mu itsinda rya gatatu riherereyemo ikipe ya Musanze Fc muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Primus National League), aho iyi kipe iraza kuba yasuye ikipe ya Etencelles mu karere ka Rubavu, naho ikipe ya Police Fc iraza kuba ikina n’ikipe ya AS Kigali kuri Stade Amahoro I Remera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button