Byamaze kwemezwako uyu mwaka Ballon d’or itazatangwa bitewe n’icyorezo cya coronavirus
Igihembo gisanzwe gihabwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi bose ku mugabane w’iburayi kizwi nka Ballon d’or, uyu mwaka ntabwo kizatangwa bitewe n’icyorezo cya coronavirus cyugarije isi yacu muri iki gihe, nkuko byamaze kwemezwa n’abasanzwe bategura ibi bihembo.
Ubusanzwe iki gihembo cya Ballor d’or, gisanzwe gitangwa n’ikinyamakuru cyo mugihugu cy’ubufaransa kizwi nka France Football, ni nyuma yo kwitandukanya n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi Fifa, bari basanzwe bafatanya gutanga iki gihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku mugabane w’iburayi.
Bitewe n’icyorezo cya coronavirus kibasiye iyi si yacu, byatumye imikino mu bihugu hafi ya byose kw’isi ihagarara ndetse hamwe na hamwe shampiyona zishyirwaho akadomo, amategeko mri ruhago arahinduka ndetse n’ibindi byinshi, bikaba ariyo mpamvu abasanzwe batanga Ballon d’or bafashe umwanzuro ko kutazatanga iki gihembo bitewe na Covid-19 yahagaritse ibintu byinshi, bigatuma abakinnyi batigaragaza nkuko bikwiye.
Umunyamakuru wa France Football, Pascal Ferre, yatangajeko iki gihembo kizatangwa uyu mwaka, kuko covid-19 yahinduye ibintu byinshi mu mupira w’amaguru, yagize ati” umwaka w’imikino watangiranye amategeko asanzwe, mu mpera zawo amategeko arahinduka, muri Mutarama na Gashyantare imikino yakinwaga stade zuzuye abafana ariko ubu siko bimeze kuko imikino irakinwa nta mufana n’umwe uri ku kibuga”.
Yakomeje agira ati” ubu abasimbura babaye batanu kandi bari basanzwe ari batatu bagomba gusimbura ku mukino, izindi mpinduka zabaye ni ku mikino ya champions league urabiziko amakipe umunani azahurira ahantu hamwe agakina bikarangira kandi twari dusanzwe tubona ikipe yakira indi ku kibuga cyayo ubundi nayo ikazayisura”.
Iki gihembo ubwo giheruka gutangwa, cyari cyegukanwe n’umugabo ukomoka mu gihugu cya Argentine, uwo ntawundi ni rurangiranwa Lionel Messi usanzwe akinira ikipe ya Barcelone yo mu gihugu cya Espagne, ikaba yari inshuro ya gatandatu yegukanye igihembo cya Ballon d’or.