Imikino

Casa Mbungo yatowe nk’mutoza mwiza w’ukwezi kwa Gashyantare muri shampiyona ya Kenya

Umutoza Casa Mbungo Andre ukomoka mu gihugu cy’u Rwanda usanzwe atoza ikipe ya Bandari Fc yo mu gihugu cya Kenya, yamaze guhabwa igihembo cy’umutoza wahize abandi mu kwezi Gashyantare muri shampiyona ya Kenya Betking Premier League.

Uyu mutoza akomeje kwitwara neza muri shampiyona ya Kenya ariyo Betking Premier League, aho akomeje gufasha cyane ikipe ya Bandari Fc kwitwara neza aho kugeza ubu ikaba yicaye ku mwanya wa 5 n’amanota 26 mu mikino 15 imaze gukina muri iriya shampiyona ndetse akaba yarafashije iyi kipe gutsinda imikino 4 mu kwezi kwa Gashyantare.

Casa Mbungo yahembwe ibihumbi 50 by’amashilingi ya Kenya

Casa Mbungo Andre amaze igihe kinini ahagaze muri shampiyona ya Kenya, dore ko amaze gutorwa nk’umutoza mwiza w’icyumweru inshuro nyinshi muri BetKing Premier League, uyu mutoza akaba yaranyuze mu makipe atandukanye harimo ikipe ya Police Fc, As Kigali, Mukura VS, Kiyovu Sc, AFC Leopard Fc yo muri Kenya ndetse na Bandari FC arimo kugeza uyu munsi ndetse akaba yarigeze no gutoza ikipe y’igihugu Amavubi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button