Ubuzima

Coronavirus: Leta iraburira abacuruza inzoga mu bikombe by’icyayi

Umuyobozi wa police Muri Afrika y’epfo yaburiye za Restaurants ababuza kudahisha ibisindisha mu bikombe by’icyayi ko bishobora kubaviramo kwamburwa ibyangombwa bibemerera gucuruza.

President wa Afrika y’epfo Cyril Ramaphosa mu itangazo ryo kuwa 29 ukuboza yavuzeko  imyitwarire mibi iterwa no kunywa ibisindisha bishobora kongera ingaruka z’ikwirakwiza ry’icyorezo cya Coronavirus.

Mu byumweru bibiri bishize nibwo ubwandu bushya bwa coronavirus bwagaragaye muri afrika y’epfo doreko gufa abantu inzoga mubikombe by’icyayi by’ari bimaze kugirwa akamenyero.

Mu ngamba nshya zashyizweho mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’ubwandu bushya bwa coronavirus ndetse n’ubusanzwe perezida wa Afrika y’epfo yavuzeko imihango yose ifunzwe uretse ibijyanye no gushyingura anashyiraho amsaha ntarengwa abantu bagomba kuba bamaze kugera murugo.

muri afrika y’epfo birabujijwe gutaha nyuma saa tatu (9:00) ndetse no kuv mu rugo mbere ya saa kumi n’ebyiri (6:00) anategeka ko amaduka n’utubari n’ibindi bikorwa byose bitagomba kurenza saa mbili (20:00).

Avugana n’itangazamakuru Umuyobozi wa police muri Afrika y’epfo Bheki Cele yaburiye abacuruza resaurants ko badahagaritse gutanga ibisindisha mubikombe binywebwa mo icyayi bakamburwa ibyangomba bibemerera gucuruza.

Ati: “mureke gushyira ibisindisha mubikombe bitangirwa mo icyayi ndetse no gushyira inzoga mu macupa yanditseho ko nta misemburo irimo“.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button