Imikino

Seninga Innocent utoza ikipe ya Musanze Fc yamaze kurekurwa

Umutoza w’ikipe ya Musanze Fc Seninga Innocent wari umaze igihe kigera ku minsi itanu mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano yamaze kurekurwa, aho yari afunzwe azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Ikwirrakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ku mugoroba wo kuwa kane tariki ya 24 Ukuboza 2020, nibwo umutoza wa Musanze FC ari we Seninga Innocent yafashwe  n’inzego z’umutekano yarengeje amasaha yo gutaha (20h), arenzaho gushaka gushyamirana n’inzego z’umutekano, bimuviramo gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa  ka Muhoza.

Uyu mutoza akimara gufatwa mu ijoro ryo kuwa 24 ukuboza 2020, yahise afungwa ndetse n’imodoka yari arimo kuri uwo munsi ihita ijyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza, ikomeza gucungirwa umutekano n’inzengo z’ishinzwe umutekano mu Karere ka Musanze.

Kuri ubu rero uyu mutoza wagiye anyura mu makipe atandukanye arimo ikipe ya Police, Bugesera ,Etencelles ndetse na Musanze  fc yigeze kunyuramo, akaba yamaze kurekurwa n’inzego zishinzwe umutekano mu Karere Musanze nyuma y’iminsi isaga itanu yari amaze afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ndetse hakaba hari amakuru avugako ashobora kuzatandukana niyi kipe ya Musanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button