Imikino

Atletico Madrid yamaze kwemerera Diego costa kuzishakira indi kipe mu kwezi kwa mbere

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Brasil ariko akaba afite ubwenegihugu bwa Espagne Diego Costa, yamaze kumvikana n’ubuyobozi bw’ikipe ya Atletico Madrid asanzwe akinira ko agomba gusohoka muri iyi kipe mu kwezi kwa mbere akishakira iyindi kipe ku busabe bwe.

Ni nyuma y’uko uyu Rutahizamu yari yifuje gusesa amasezerano niyi kipe ya Atletico Madrid ku bushake bwe, kubera ikibazo cyo kutabona umwanya uhagije wo gukina, nyuma y’uko iyi kipe izanye undi rutahizamu imukuye mu ikipe ya Barcelona, uwo ntawundi ni  Suarez ukomoka mu gihugu cya Uruguay, ukomeje no gufasha ikipe ya Atletico Madrid kubona insinzi , dore ko ari no mu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Espagne.

Kuri ubu rero, Ubuyobozi bwa Atletico Madrid bukaba bwamaze kwemerera uyu mukinnyi kuzayisohokamo mu kwezi kwa mbere akajya kwishakira indi kipe azakinira, bikaba bivugwako hari amakipe ahabwa amahirwe yo kuba yakwegukana uyu mukinnyi harimo ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’ubwongereza, ibi bikaba bije nyuma y’uko Diego Costa yanze kwitabira imyitozo akagaragaza ko ashaka gusohoka muri iyi kipe kubera ko atakibona umwanya uhagije wo gukina.

Uyu rutahizamu wagiye anyura mu makipe atandukanye harimo ikipe ya Atletico Madrid arimo ubu ngubu, yaje kuvamo yerekeza mu ikipe ya Real Valladolid, avamo asubira mu ikipe ya Atletico  Madrid, nyuma yaho yaje gutizwa muri Real Vallecano, aha naho yaje kuhava yerekeza mu gihugu cy’ubwongereza mu ikipe ya Chelsea,aha naho ntabwo yahatinze cyane kuko yahise asubira mu ikipe ya Atletico Madrid arimo kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button