Ubuzima

Dore amakosa abantu bakunze gukora iyo babyutse bishobora gutuma birirwana umunabi

Abantu bamwe n’abamwe bakunze kubyuka mu gitondo ugasanga birirwanye umunabi uwo munsi gusa ntabashe kumenya impamvu yamuteye ibyo kandi ugasanga ntakibazo asnzwe afite runaka cyamuteye umunabi, gusa abahanga mu bumenya muntu berekanye ko akenshi ibi biterwa n’amakosa abantu bakunda gukora iyo babyutse mu gitondo.

Niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe amakosa akunze gukorwa n’abantu iyo babyutse mu gitondo ashobora gutuma birirwana umushiha.

1. Kubyuka wihuta mu gihe ukangutse

Kubyuka wihuta mu gihe ukangutse ntabwo ari byiza kuko bituma umubiri unanirwa ugasanga umunsi wose umuntu yirirwanye umushiha, kuko kubyuka wihuta vuba vuba bituma amaraso yirukanyira mu maguru bikaba byanagutera umuvuduko w’amaraso ukabije, isereri n’ibindi, ibyiza nuko wajya ubanza kwicara ku buriri gato ukabanza ugatekereza ibyo ugiye gukora no kunanura umubiri.

2. Kuguma mu mwijima kandi bwacyeye

Kuguma mu mwijima kandi bwacyeye ntabwo ari byiza n’agato nubwo abantu benshi bakunze kubikora kugirango urumuri rwa mu gitondo rutabakangura gusa nibibi kuko binaniza kandi umubiri wacu uba ukeneye cyane urumuri rwa mu gitondo, ikindi kandi ku bantu babishoboye nuko mu ghe babyutse bajya bicara kuri kariya kazuba ka mu gitondo kuko birafasha cyane.

3. Gukangurwa n’inzogera, isaha( reveille)

Abantu benshi bahitamo gukangurwa n’isaha cyane cyane bashyira mu matelefoni yabo ikagenda ivuga buri minota 15 bitewe nuko isaha yo kubyukiraho umubiri uba utarayimenyera. Iki ni ikintu kibi cyane kinaniza umubiri umunsi wose bikaba byatuma wirirwana umanabi, ahubwo abashakashatsi bagaragaza ko umuntu yakagombye kumenyereza umubiri igihe cyo kubyukiraho buri munsi.

4. Kudakora Siporo

Burya gukora siporo ya mu gitondo nibyiza cyane ku bantu babishoboye ndetse no ku bantu badafite imbaraga babishikarizwa ko bajya bakora siporo yoroheje cyane igihe bavuye mu buriri kuko bituma umuntu yirirwana akanyamuneza umunsi wose ndetse agakora akazi ke neza.

5. Kubyukira ku bikoresho by’ikoranabuhanga:

Kubyukira ku bikoresho by’ikoranabuhanga bikunze gukorwa cyane n’abantu benshi bitewe naho isi yacu igeze mu iterambere gusa ntabwo ari byiza kuko bituma umubiri unanirwawa. akenshi usanga abantu babyukira kuri telefoni basoma ubutumwa bugufi mu bakiva mu buriri, bakajya ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, abandi bakabyukira kuri mudasobwa nta kindi kintu bari bakora. aha abashakashatsi batanga inama ko abantu bagomba kubanza kwitegura umunsi ibi ukabikora aruko winjiye mu kazi kawe ka buri munsi. Iri kosa hari n’abarigwamo bakibereye mu buriri.

6. Kwibagirwa guskura amenyo

Kudasukura amenyo yawe mu gitondo ntabwo ari byiza n’agato kuko bituma wumva utameze neza mu kanwa kawe ndetse n’umubiri wose uri rusange ibi bikaba bishobora no kutuma wirirwana umushiha umunsi wose, abantu bose bakaba bashishikarizwa kujya basukura amenyo yabo mu gihe babyutse mu gitondo.

7. Kubyuka utekereza ku bibazo ufite

Kubyuka utekereza ku bibazo ufite nikibazo gikomeye cyane kuko ni ibintu bitari byiza habe namba kuko ntabwo ushobora kubyuka utekereza ibintu bitagenda neza mu buzima bwawe ngo uze kwirirwa umeze neza, aribyo bituma uzasanga abantu birirwana umunabi umunsi wose bitewe nibyo batekereje bakibyuka mu gitondo. irinde kubyuka utekereza ibibazo ufite ahubwo utekereze ku bintu byiza bizagufasha kwirirwana akanyamuneza.

8. Gutangira akazi nta gahunda ufite y’umunsi

Gutangira akazi nta gahunda ufite y’umunsi Iri ni ikosa rikomeye cyane kuko kubyuka ukajya mu kazi kawe ka buri munsi nta gajunda wateguye y’umunsi ntabwo ari byiza kuko harigihe ugera ku kazi ugasanga ibintu byagucanze cyane bitewe no kudategura ibyo urakora uwo munsi bikaba byakuviramo kwirirwana umunabi umunsi wose kandi atari ngombwa, Gerageza kubyuka utegure ibyo urakora uwo munsi bizagufasha kwirirwa umeze neza ndetse unakore akazi kawe neza.

Nubwo tuvuze ibi bintu byonyine gusa sibyo gusa kuko hari nibindi bintu byinshi bishobora gutuma umuntu yirirwana umushiha, ikindi ku bantu bashakanye burya ngo gutera akabariro mu gitondo bibafasha kuruhuka mu mutwe neza bigatuma birirwana akanyamuneza cyane ndetse akazi kabo bakagora neza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button