Ubuzima

Dore bimwe mu biribwa byagufasha kwirinda indwara ya Kanseri y’umwijima

Muri rusange kanseri ni indwara iteye ubwoba kandi ihangayikishije, by’umwihariko Kanseri y’umwijima iri muri kanseri zica cyane dore ko ku bayirwaye kimwe cya kabiri ibahitana.

Kanseri y’umwijima iterwa n’impamvu zitandukanye, harimo umwuka duhumeka uhumanye, kurya ibiribwa byatewe imiti yica udukoko utabisukuye , kuba urwaye indwara ya hepatite ndetse kunywa inzoga nyinshi cyane ukarenza urugero bitera indwara izwi nka cirrhosis amaherezo ikazabyara kanseri.

Nyamara kandi mu bimera turya harimo ibifite ubushobozi bwo kuturinda kanseri y’umwijima no kugabanya ibyago byo kuba twayirwara. Reka hano turebere hamwe bimwe by’ingenzi muri byo.

Dore bimwe mu byo warya bikagufasha kwirinda kanseri y’umwijima

1. Inyanya

Inyanya zikungahaye kuri glutathione. Iyi twabonye ko ifasha mu gusohora imyanda no gusukura umwijima. Mu nyanya kandi dusangamo lycopene ari yo iziha ibara ritukura ikaba ingenzi mu guhangana na kanseri zinyuranye harimo iy’umwijima, Porositate, ibihaha n’igifu. Kuzirya neza ni ukuzihekenya cyangwa ukazirya kuri salade. Uhisemo kuziteka ni byiza kuzikatira ku byo kurya bihiye.

2.Tungurusumu

Impumuro ya Tungurusumu iterwa nuko zirimo umunyungugu wa soufre. Uyu munyungugu utuma enzymes zo mu mwijima zikorana ingufu mu gusohora uburozi. Muri tungurusumu kandi dusangamo allicin na selenium byombi bizwiho gusukura umwijima bikaba byakurinda kurwara indwara ya Kanseri y’umwijima.

3. Kurya karoti

Kurya karoti byakurinda Kanseri y’umwijima kuko muri karoti dusangamo glutathione kikaba ikinyabutabire nyamukuru mu gusukura umubiri wacu gikuramo ibiwuhumanya bishobora no kubyara kanseri. Uretse ibyo rero zinarimo beta-carotenes zizwiho na zo gufasha umwijima gukora neza no kuwurinda. Karoti ziriwe neza ni iziriwe mbisi, wazihekenya cyangwa ukazirya salade.

4. Kurya imboga z’amashu

Kurya amashu bishobora kukurinda kanseri y’umwijima kuko mashu dusangamo ibinyabutabire bya isothiocyanates bikomoka kuri glucosinates bikaba rero bizwiho gusukura umwijima bikuramo uburozi bubyara kanseri. Aya nayo ntatekwa, byiza ni ukuyarya salade. Amashu kandi ni isoko nziza ya vitamin K.

5. Kurya avoka

Uko umwijima ugenda utunganya ibinure, ushobora nawo kubigenderamo ukangirika. Ibi ni cirrhosis, ishobora kubyara kanseri y’umwijima. kurya avoka rero nubwo nazo zirimo ibinure ariko ni ibinure byiza bizwi nka monosaturated fats, byo aho kwangiza umwijima bikaba biwufasha kwisana nyuma yo kwangizwa n’ibinure bindi. Ibi rero bikaba biwurinda na kanseri. Si ibyo gusa kuko avoka ziri no mu mbuto zitarimo isukari nyinshi.

6. Kurya Imboga rwatsi

KUrya imboga rwatsi zitandukanye nk’imbogeri, imbwija, imiriri, idodo, epinari n’izindi birafasha cyane kuko zibamo chlorophyll ariyo iziha ibara ry’icyatsi naho mu mubiri wacu ikagira uruhare mu ikorwa ry’indurwe yo mu mwijima. Si ibyo gusa ikora kuko inafasha mu kuringaniza ibinyabutabire no guca intege uburozi buturuka ku miti yica udukoko bityo bigafasha mu kurinda umwijima ko wajyamo uburozi.

7. Kurya urubuto rwa Pome

Kurya urubuto rwa pome birafasha cyane kuko muri pome dusangamo pectin. Iyi pectin iboneka mu gishishwa cya pome ifasha mu gusohora imyanda n’uburozi mu rwungano ngogozi. Ibi bituma umwijima utaza kunanirwa mu gutunganya no gusohora imyanda, kuko biba byasukuriwe mu gifu. Pome kandi zikungahaye kuri fibre, zikaba zifasha umwijima mu gusohora uburozi n’imyanda ikorwa mu gihe cyo gusukura umubiri.

8. Icyinzari

Ikinzani na cyo kiri mu byo kurya byitwa ibirungo, ni ingenzi mu gusukura umwijima. Gifasha mu gusohora ibitera kanseri biba byinjiye mu mubiri wacu binyuze mu byo turya. Ibi rero bikarinda umwijima kuba wagerwaho n’ibyo bitera kanseri.

9. Kurya Beterave

Kurya beterave nibyiza cyane kuko beterave ari nziza ku mu mikorere myiza y’umwijima no kuwurinda kanseri, zikungahaye kuri glutathione. Zinarimo kandi flavonoids na zo zifasha umwijima gukora neza. Kurya beterave cyangwa kunywa umutobe wazo buri munsi cyangwa igihe cyose ubishoboye, ni ingenzi.

10. Kurya Imbuto zo mu bwoko bwa citrus

Izi mbuto zirimo amoko menshi. Muri yo twavuga amacunga, indimu, pamplemousse, mandarine n’izindi zinyuranye. Izi mbuto zizwiho kuba zikungahaye kuri Vitamin c, ikaba nayo iri mu bya mbere byongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri. Ibi rero ku mwijima biwufasha gutunganya ibyari uburozi ku mubiri ku buryo bisohoka vuba mu mubiri binyuze mu nkari.

Nubwo twagaragaje ibi ibiribwa bigera ku 10 gusa, gusa ntabwo aribyo gusa birwanya kanseri y’umwijima ahubwo twaguhitiyemo ibyoroshye kuboneka, kandi bizwiho ingufu kurenza ibindi.

Ikindi kandi ku mugore utwite, uwonsa ndetse n’umuntu ufite ubundi burwayi buhoraho ni byiza kubanza kugisha inama umuganga mbere yo kugira ibyokurya ufata ku bwinshi cyangwa ugabanya, ndetse na mbere yo gufata inyongera zose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button