Ubuzima

Dore Ibimenyetso 9 bizakubwira ko urwaye indwara ya stroke

Nk’uko Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) kibitangaza, buri mwaka abantu barenga 795.000 muri Amerika barwara stroke; indwara yo mu bwonko iterwa nuko imiyoboro ijyana umwuka wa oxygen n’izindi ntungamubiri ku bwonko yazibye.

Ibyago byo kurwara stroke byiyongera uko imyaka igenda yigira imbere, ariko bidakuyeho ko nabo mu myaka yo hasi bayirwara.

CDC ishimangira kandi akamaro kugira icyo ubikoraho hakiri kare; abantu bihutira kugera ku bitaro mu gihe kitarenze amasaha atatu bibonyeho ibimenyetso bya mbere bya stroke bakunze guhura n’ibibazo bike nyuma y’amezi atatu ugereranije n’abahawe ubuvuzi bakerewe.

Menya byinshi ku bimenyetso by’iyi ndwara y’ubwonko twaguteguriye hamwe n’urubuga salmonhealth.com kugira ngo ufate ingamba zifatika aho biri ngombwa:

  1. Kugagara ibice na bimwe by’umubiri

Umuntu ashobora kugagara bitunguranye mu isura cyangwa agatakaza ibyiyumvo mu biganza, ibirenge, amaboko, amaguru cyangwa mu zindi ngingo.

Uku kunanirwa gukora kw’ingingo mu buryo butunguranye bishobora kandi kugutera ibyiyumvo byo gutitira. Birasanzwe kandi ko stroke ishobora gutera kunanirwa k’uruhande rumwe rw’umubiri, mu gihe urundi ruhande rukomeza gukora neza.

  1. Urujijo

Umuntu ugiye kurwara iyi ndwara ashobora kunanirwa kumva ibiri kuba cyangwa agatakaza ubushobozi bwo gutekereza neza. Iyo umwitegereje neza ubona urujijo ku maso ye, yananiwe gufata ibyemezo.

  1. Gusobanukirwa bigoranye

Nubwo bijya gusa n’urujijo, umuntu uite iki kibazo ashobora kugira ingorane mu gusobanukirwa imvugo, ururimi cyangwa imibare. Uyu muntu  uzamubwirwa no kuzunguza umutwe ahakana, cyangwa avuga bike, cyangwa kumva atari hamwe.

  1. Kubabara umutwe bikabije

Umuntu ashobora kugira ikibazo cyo kuribwa n’umutwe bikabije cyangwa ijosi mu buryo butunguranye. Ibi bibaho nta mpamvu izwi ibiteye kandi bikaba ku bantu badafite amateka yihariye yo kurwara umutwe.

  1. Gutakaza ubushobozi bwo kuguma hamwe

Umuntu ashobora kugira ikibazo cyo guhagarara, kugenda cyangwa ntashobore kuva aho ari na gato. Uyu, ashobora kuzungeera cyangwa agafata ibintu bihagaze kugira ngo ashobore gukomeza guhagarara..

  1. Kuzungeera

Uyu muntu akunda kumva acitse intege, adakomeye cyangwa nk’icyumba arimo kizunguruka. Ikizamukwereka nuko adashobora guhagarara neza cyangwa agahora afashe umutwe we.

  1. Guhindagurika mu mirebere

Uyu muntu ashobora kuba atabona neza cyangwa afite ikibazo mu ijisho rimwe cyangwa yombi, ndetse usanga atagishoboye gusoma.

  1. Kugira ibibazo mu kuvuga

Hari igihe uyu muntu aba adashobora kuvuga burundu, avuga nabi cyangwa adashobora guhuza ibyo avuga cyangwa agakoresha amagambo mu buryo budakwiye.

  1. Gucika intege

Bibaho ko uyu muntu agaragaza intege nke mu maso, akagira imbara nke mu kuboko cyangwa mu kuguru. Iyo umwitegereje ubona ko ari umuntu uhorana intege nke, ushaka guhora yicaye cyangwa aryamye kandi akenshi ntaba afite n’ubushobozi bwo gukora imirimo yoroheje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button