Ubuzima

Ningombwa ko wirinda ibi biribwa 7 niba urwara igifu

Kumenya ibiribwa ukwiye kurya n’ibyo ukwiye kwirinda mu gihe ufite uburwayi bw’igifu , bigufasha kubana nacyo no kugabanya ibyago n’ingaruka gishobora kugutera.

Uburwayi bw’igifu ni bumwe mu burwayi busaba kwitwararika mu mirire yawe , kubera ko ahanini ubu burwayi bwangiza imikaya y’igifu , bityo ibiribwa bibamo aside ndetse nibibamo ibinure byinshi bikaba bishobora kurushaho kucyangiza no gutuma kirushaho kukuzahaza no kukurembya.

Ibiribwa ugomba kwirinda no kugendera kure niba ufite uburwayi bw’igifu

Dore ibiribwa ugomba kwirinda niba ufite uburwayi bw’igifu birimo

1.Urusenda n’ibiryo birimo urusenda

Burya ibiribwa birimo urusenda nabyo kubirya urwara igifu bituma kirushaho ku kurya no kuba ibimenyetso byacyo byakwiyongera .

Ni byiza ko wakwirinda kurya ibiryo birimo urusanda mu gihe urwara igifu kugira ngo ugabanye ingaruka rushobora kugutera .

2.Ibiryo bikaranze cyangwa byatetswe mu mavuta gusa

Burya ibiryo byatetswe mu mavuta bigora mu igogorwa cyane cyane bikananiza igifu , ibi bigaterwa n’ibinure biba biri muri ayo mavuta .

Ni byiza ko wakwirinda kurya bene ibi biribwa mu gihe ufite ubu burwayi bw’igifu cyangwa se ukabishyira ku kigero gito kuko bishobora gutuma igifu kikuzahaza .

3.Ibiribwa n’imbuto bibamo aside

Burya ibiribwa n’imbuto bibamo aside cyane cyane nk’indimu ,inyanya , ndetse na vinegere , ni bimwe mu biribwa bishobora kwangiza igifu.

Burya kurya ibiribwa n’imbuto bibamo aside byangiza igifu ndetse bikaba bishobora gutuma kirushaho kwangirika cyangwa kikakubabaza kurushaho.

4.Inzoga

Ku murwayi w’igifu , burya inzoga ni mbi kubera ko ishobora gutuma igifu cyangirika kurushaho ,aho inzoga igira uruhare mu gutwika inyama z’igifu iyo kirwaye .

Nta kigero cy’inzoga cyiza ku murwayi w’igifu,bibaye byiza wazireka burundu , inzoga ni kimwe mu bintu byangiza igifu ku buryo bukomeye .

5.Kafeyine

Uko kafeyine ituma igifu kivubura aside nyinshi , uko iyo aside iba nyinshi niko igifu cyangirika , ninako kirushaho ku kurya.

Bibaye byiza , ku murwayi w’igifu ,kunywa ibinyobwa birimo kafeyine yabigendera kure ku buryo bwose bushoboka kuko kuyinywa bituma igifu kirushaho kwangirika .

6.Ibiryo byakorewe mu nganda cyangwa bipfunyikwa igihe kirekire

Burya bene ibi biryo , ahanini byongerwamo ibinyabutabire bituma bibikwa  igihe kirekire bitangiritse cyangwa ngo bibore.

Na none bimwe na bimwe byongerwamo ibinure kugira ngo bigire uburyohe , ibi rero bituma biba ibiribwa bibi ku muntu ufite uburwayi bw’igifu .

7.Amata yapfuye

Cyane cyane nk’ikivuguto,aya agora igifu kuyagogora kandi uko amara igihe niko aside lactic iyabamo nyinshi.Ibi rero bikaba bishobora gutuma igifu kirushaho kukurya no kuba cyarushaho kwangiza inyama zacyo mu gihe wayanyweye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button