Ubuzima

Dore ibishobora kubafasha gucyemura ibibazo hagati y’abashakanye

Akenshi mu muryango habonekamo amakimbirane bitewe no kutumva ibintu kumwe, kutava ku izima no guhora umwe mu babana atekereza ko ariwe ubona ibintu neza kandi ariwe ushyira mu gaciro wenyine bikazahaza umuryango.

Amakimbirane yose siko aba ari mabi mu muryango kuko ku rwego runaka ashobora guhwitura imyitwarire itari myiza ariko iyo arenze urugero ccyangwa bene umuryango bakabyitwaramo nabi ashobora gusenya.

Gukemura amakimbirane ni byiza kandi bifite akamaro mu muryango byomora ibikomere biruta gukosoza ikosa irindi. Tugiye kureba ibintu 8 wakwitaho ushaka gukemura amakimbirane mu muryango:

1.Kumva neza imitere y’ikibazo no kugiha imipaka

Abantu benshi bahorana amakimbirane kubera kutamenya icyo uwo mubana akunda cyangwa yanga, kutamenya uburemere bw’ikosa runaka n’ingaruka rimugiraho.

2.Kumva ko mugenzi wawe nawe ari umuntu yakosa

Akenshi biroroha kuremererwa n’ikosa rya mugenzi wawe ukumva ko iryawe ari ibisanzwe atari ryoroheje, ariko rwose jya uca bugufi wumve ko kuba yakoseje bitavuze ko akwanga. Wowe tekereza ko ikitagenda gishobora guhinduka kandi ukabimufashamo.

3.Kumenya igihe cyo kugira icyo uvuga

Uburyo buboneye nko kubaza mbere yo gushinja no kwemeza amakosa mugenzi wawe, kutamubwira akaminuramuhini hirindwa ko yakwihagararaho bikabyara intonganya, kutavangitiranya ikosa ryakozwe n’ayakozwe kera.

4.Gutega amatwi

Ni byiza kandi kugira umuco wo gutega amatwi mugenzi wawe ukishyira mu mwanya we igihe ari kukubwira ibyerekeye ikosa yakoze.

5.Kugaragaza ibyifuzo bya buri ruhande no kugerageza ibisubizo bishoboka

Iyi ni intambwe y’ingirakamaro ku bagize umuryango kuko aho guhangana buri wese agaragaza inyungu abifitemo; aho kwivovota buri wese asobanura neza icyo ashaka n’uburyo yumva bimuvuna ; buri wese akagaraza ibisubizo bishoboka

  1. Kwirinda kurema ihangana

Ntukumve ko umwanzuro wifuza ariwo wafatwa ukagenderwaho, Ibyiza ni uko mwese mureba igifitiye umumaro umuryango wanyu mukakigira nyambere.

7.Gufata umwanzuro

Umwanzuro ugomba gushingira ku nyungu z’umuryango igisubizo cyumvikanweho na bose. Iyo intambwe ikurikirwa no kubungabunga ibyumvikanweho mu kwanga ko bizongera.

8.Kubabarira

Ni byiza gutinda ku byiza bya mugenzi wawe aho kwita ku bibi bye kuko iyo uhora umutekerezaho bibi uhora umubona mu isura ushaka kumubonamo, urababarira kandi ukirinda guhora ubimwibutsa.

Ntabwo ari ku bashakanye gusa kuko no kubakundana batari bashinga ingo ibyo twabonye haruguru bishobora kubafasha gucyemura ibibazo byabo mu gihe batameranye neza, bigatuma hagati yabo bongera kwishima mu gihe barakaranije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button