Ubuzima

Dore amakosa akunze gukorwa n’abantu ku bijyanye no gusukura amenyo

Mu kanwa ni hamwe mu hantu hakwiriye kugirirwa isuku ihambaye cyane, yaba mu koza amenyo, ururimi mu rwego rwo kwirinda ko amenyo yawe yasa nabi ndetse no kwirinda impumuro mbi mu kanwa kawe.

Ku buroso wogesha amenyo ndetse no mu kanwa ni hamwe mu hantu habarurwa mikorobe nyinshi; zigera kuri miliyari 10. Koza amenyo neza niwo muti wo guhangana n’izi mikorobe zose.

Uburoso ukoresha woza amenyo, bushobora kuba indiri ya mikorobe iryaguye; guhera kuri bagiteri, virusi ndetse n’imiyege. Izi bagiteri zose nizo zitera amenyo yawe kwangirika, kuva amaraso ku ishinya, no kuzana indi myanda ku menyo.

Reba hano amakosa akunze gukorwa mu koza amenyo, urebe niba hari ayo ukora n’uburyo ushobora kuyakosora

Amakosa akunze gukorwa mu koza amenyo

1. Kutoza amenyo igihe gikwiye

Abantu benshi ntiboza igihe gikwiriye amenyo; agashyira umuti woza amenyo ku buroso, nyuma y’amasegonda 30 akaba ararangije kuyoza.

Iki si igihe gihagije ngo ube ukoze isuku ihagije mu kanwa hawe, ukwiriye koza amenyo yawe byibuze iminota ibiri kuzamura ndetse ukayoza inshuro ebyiri ku munsi ibi birafasha cyane.

2. Kwibagirwa koza ururimi

Birumvikana ko izi mikorobe ziba ziri mu kanwa hose, utibagiwe no ku rurimi.

Mu gihe woza amenyo ukibagirwa koza ururimi; nibyo usanga bitera amenyo yawe kubora no kunuka mu kanwa kenshi, ni ngombwa koza ururimi rwawe kuko bifasha amenyo yawe kutagira ikibazo.

3. Koza amenyo mu buryo bubi

Benshi boza amenyo bameze nk’abagenda bazengurutsa cg bajya hirya no hino. Iri ni ikosa rikomeye kuko uretse kutoza amenyo neza, binatera ishinya kwangirika kenshi.

Inama zitangwa n’abahanga mu by’amenyo ni ukoza umanura uzamura, kandi ukagera mu kanwa hose. Yaba inyuma ndetse n’imbere ku menyo, ndetse naho uhekenyera. Kandi ntugomba gukoresha ingufu cyane.

4. Gukoresha uburoso bw’amenyo bukomeye

Mu maguriro atandukanye habonekamo amoko atandukanye menshi y’uburoso bw’amenyo; gusa yose siko ari meza gukoresha ku menyo yawe.

Igihe ugura uburoso bw’amenyo ni ngombwa guhitamo ubworohereye, kuko ubukomeye bushobora kwangiza ishinya yawe.

Ikindi ugomba kwitaho n’ingano yabwo; uburinganiye nibwo bwoza mu kanwa uko bikwiye. Ukirinda uburoso bunini cyane.

Mu gihe ugiye kugura uburoso ni ngombwa kureba ko bwanditseho SOFT.

5. Kudahindurira uburoso ku gihe

Hari umuntu ushobora gusanga amaranye uburoso umwaka wose!

Iri ni ikosa rikomeye cyane, kuko uko ukoresha uburoso igihe kirekire niko byangiza byinshi ku menyo no mu kanwa hawe.

Ntugomba kumarana byibuze uburoso amezi 3, ukihutira kubuhindura igihe warwaye inkorora, mu muhogo cg se ufite ibicurane bikomeye.

6. Kutogesha amenyo neza kwa muganga

Kubera ubwinshi bwa mikorobe ziboneka mu kanwa, uzasanga bigoye uko waba woza kose, kugira mu kanwa hasa neza; hatarangwa imyanda ku menyo. Niyo mpamvu ari ingenzi cyane kugana ivuriro ryita ku menyo ukisuzumisha niba mu kanwa hawe hasa neza uko bikwiye, ukanahogesha neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button