Ubuzima

Dore ibyagufasha kudahora mu ntonganya n’umukunzi wawe buri gihe

Mu rukundo ntihashobora kubura igituma abakundana batongana, bakarakaranya hahandi ubona ko ibintu bitameze neza, kuko ntabwo burya uko mubona ibintu bishobora guhura ijana Ku ijana, kandi burya bajya bavugako ntazibana zidakomanya amahembe.

Gusa hari ibyo mushobora gukora bikaba byabafasha kudahora mushwana, ahubwo bigatuma umubano wanyu uhora ari mwiza cyane.

Dore ibyagufasha :

1.Kubabarirana

Niba wifuza guhora wishimye mu rukundo, irinde guhora urakariye umukunzi wawe kuko bimunga umubano wanyu, gerageza kwiga kubabarira kuko nawe ubwawe biruhura umutima wawe.

Irinde kwivumbura Ku mukunzi wawe kuko burya ni benshi baba bamukeneye, bishobora gutuma bamugutwara, bakamwitaho Ku kurusha bikarangira umubuze.

2.Gerageza wishyire mu mwanya we

Gerageza kwishyira mu mwanya wa mugenzi wawe, ureke kumva ko ibyawe aribyo bikwiriye ndetse ugabanye kumva ko ibyo umukunzi wawe avuga ntagaciro bifite , ujye wibuka ko nawe ari umuntu wishyire mu mwanya we, wibaze iyo aba ari wowe uko byari kugenda.

3. Menya gusaba imbabazi

Niba ugiranye ikibazo n’umukunzi wawe bigatuma murakaranya hahandi muba mutameranye neza, gerageza guhita usaba imbabazi niba ari wowe wakoze amakosa kandi usabe imbabazi bikurimo , ubikore bikuvuye Ku ndiba y’umutima Atari bimwe byo kurenzaho kugira ngo amahoro agaruke.

4.Gutuza ukaba wicecekeye

Mu gihe haribyo mutumvikanyeho irinde gutongana nawe, ube wicecekeye kuko nukomeza kuvuga utongana , uzaba utiza  umurindi intonganya zanyu, ahubwo wahitamo ukaba wicecekeye kuko bizabaha umwanya wo kwitekerezaho mwese maze mushake umuti w’ikibazo cyanyu.

5. Gerageza gutega amatwi umukunzi wawe

Niba wifuza ko umubano wanyu ukomeza kuba mwiza hagati yawe  n’umukunzi wawe , gerageza kumutega amatwi wumve ibyo ashaka kukubwira, mufatanye gushaka umuti wo gucyemura ibibazo mwagiranye kugirango mwongere musubire mu bihe byanyu byiza.

Ibi ni bimwe tubabwiye gusa hari nibindi byinshi byabafasha mu rukundo rwanyu, bigatuma mudahora mushwana, ahubwo mugahora mubanye neza mu rukundo rwanyu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button