Dore ibyagufasha kurwanya ubukene muri uku kwezi kwa mbere
Ukwezi kwa mbere ni ukwezi kurangwamo ubukene bwinshi bitewe n’uko abantu benshi baba barakoresheje amafaranga menshi mu minsi mikuru isoza umwaka ya Noheli n’Ubunani, nubwo kuri ubu abantu basa naho bataryoheje cyane bitewe n’icyorezo cya coronavirus.
Ukwezi kwa mbere kandi ni naho usanga abantu benshi bakeneye amafaranga cyane cyane nk’ababyeyi baba bari gushaka minerivare y’abana n’ibindi bitandukanye. Niba utifuza guheranwa n’ubukene bwo mu kwa mbere wakurikiza izi nama 6:
1)Fata neza ibyo utunze: Mu bihe nk’ibi wakwirinda gufata nabi ibintu ufite mu rugo. Muri ibyo bintu harimo ibikoresho byo mu ngo biba bihenze bityo rero wakwirinda kubyangiza kugira ngo udakenera amafaranga yo kubikoresha no kugura ibindi kandi nyamara ntako umeze ku cyijyanye n’amafaranga.
2)Guhaha ibihenze: Ushobora kuba usanzwe umenyereye kugura ibintu by’ibiciro biri hejuru gusa mu rwego rwo kwirinda ubukene bw’ukwezi kwa mbere wakwirinda guhaha ibintu bihenze cyangwa kugurira mu maduka ahenda, gerageza uhahe ukurikije uko umufuka wawe uhagaze.
3)Kugabanya isesagura: Niba ubona ukwezi kwa mbere nta mafaranga ufite ahagije irinde gusesagura kwa hato na hato. Irinde kugura ibintu bidafite akamaro. Irinde gutakaza n’amafaranga macye ufite ku bintu bidakwiriye. Macye ufite uyarinde uyabyazemo andi cyangwa uyakoreshe neza ku buryo utazigera uburara cyangwa ngo ubwirirwe.
4)Gabanya amafaranga ukoresha kuri Telephone: Telephone ni kintu cy’ingenzi abantu bose bakenera gukoresha mu buzima bwa buri munsi. Telephone kandi zitwara amafaranga menshi agendera mu kugura amakarita yo guhamagara hamwe n’aya internet. N’ubwo akenshi bitaba bigaragara ko amafaranga y’ibyo ari menshi ariko ahagendera ni menshi bityo wagabanya amafaranga warusanzwe ushyira muri telephone.
5)Irinde ibigare: Ibigare by’abantu mugendana akenshi iyo mwahuye ni naho mukoresha amafaranga menshi. By’umwihariko ku gitsinagabo usanga iyo bahuye bakenera kugura inzoga kuko bavuga ko nta mugabo uvugira ku mazi. Iyo ukomeje guhura n’ibi bigare uzakomeza gukena kurushaho kuko uba uri kuhatakariza amafaranga.
6)Irinde utubari: N’ubwo turi muri Coronavirus utubari tutari gukora gusa harimo udukora dufatanye na resitora. Utu ni two abantu bajyamo bakanyweramo bakahatakariza amafaranga menshi. NIba ubona amafaranga ari ikibazo kuri wowe n’umuryango wawe irinde kujya kunywa inzoga kuko nazo zitwara menshi wagakoresheje ibindi bintu by’ingenzi.