Dore ibyakwereka ko ugiye kubyara umwana udashyitse n’uburyo wabyirinda
Kubyara umwana udashyitse bivugwa igihe cyose umwana avutse inda itarageza ku byumweru 37 kuva umugore asamye. Iki gihe kikaba kibarwa uhereye ku munsi aheruka kuboneraho imihango.
Kubyara umwana udashyitse ni ikibazo ku isi yose, kuko buri mwaka ugereranyije abana miliyoni 15 bavuka badashyitse, nkuko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO)
Ikibabaje ni uko ibibazo bigendanye nuko kuvuka badashyitse bihitana abagera kuri miliyoni imwe kandi bagapfa batagejeje ku myaka 5.
Ugereranyije ku isi yose abana bavuka badashyitse babarirwa hagati ya 5% na 18%, aho umubare munini uwusanga mu bihugu bya Aziya na Afurika.
Kuvuka udashyitse twabishyira mu byiciro 3:
- Udashyitse bikabije cyane; mu gihe avutse atarageza ibyumweru 28
- Iyo udashyitse bikabije; mu gihe avutse hagati y’ibyumweru 28 na 32
- Kuvuka udashyitse bidakabije; hagati y’ibyumweru 32 na 37
Kuki tuvugako umwana avutse adashyitse?
Umwana uri mu nda ya nyina agenda akura ku buryo bukurikirana ndetse no mu cyumweru cya nyuma mbere yuko avuka hari ibiba bigikorwa ku mubiri we, ngo avuke byose byuzuye. Urugero: ubwonko, ibihaha n’umwijima bikenera icyumweru cya nyuma ngo umwana avuke bikora neza.
Iyo rero avutse ibyumweru 37 bitaragera, aba afite ibyago byinshi byo kugira ubumuga no gupfa. Nk’urugero mu 2013 hafi ya 1/3 (36%) by’abana bapfuye byatewe nuko bavutse badashyitse.
Abadapfuye na bo bakunze kugira ibibazo bikurikira:
- Ibibazo by’ubuhumekero
- Ibyo kutabasha kurya
- Ibibazo ku mikorere y’ubwonko
- Gukura nabi
- Ibibazo byo kureba
- Kutumva neza
Si ibyo gusa kuko kuvuka umwana adashyitse biba umutwaro n’ikibazo ku muryango ndetse kumwitaho bigasaba ubushobozi rimwe na rimwe burenze ubwo umuryango ufite nk’igihe agomba kumara mu byuma bimushyushya (couveuse), imiti ahabwa imurinda indwara ziterwa na mikorobi, n’ibindi binyuranye.
Ese hari abagore bagira ibyago byo kubyara udashyitse kurenza abandi?
Kenshi na kenshi ntitumenya icyateye umugore kubyara umwana udashyitse ariko hari impamvu zagaragajwe zinyuranye zishobora gutuma umugore aba afite ibyago byinshi byo kubyara umwana udashyitse.
Imiterere y’umubyeyi mu buzima busanzwe
- Kuba afite imyaka mike cyangwa myinshi cyane, ni ukuvuga afite munsi ya 17 cyangwa arengeje 35 ku mbyaro ya mbere
- Abirabura bagira ibyago kurenza abandi
Kuba afite ubushobozi buke bw’imibereho, bimusaba gukora cyane ngo abone amaramuko
Imiterere y’inda
- Kuba umubyeyi afite indwara ziterwa na mikorobi
- Iyo utwite abana barenze umwe (impanga 2 cg 3, …)
- Kuba yarigeze n’ubundi kubyara udashyitse
- Mu gihe umubyeyi utwite afite umuvuduko udasanzwe w’amaraso
Imyitwarire
- Kunywa inzoga n’itabi atwite
- Kugira ibintu runaka akoresha cyane kandi kenshi nk’amafunguro runaka cyangwa ikindi kinyobwa
- Gutinda kwisuzumisha inda ngo ahabwe imiti ifasha abagore batwite
- Stress.
Ni iki cyerekana ko ugiye kubyara igihe kitaragera?
Kenshi na kenshi kimwe no kubyara ku gihe, iyo ugiye kubyara umwana udashyitse ubona ibimenyetso nk’ibisanzwe.
Muri byo twavuga:
- Buri minota byibuze nka 10 inda irakomera ikifunga nk’aho uri gusunika (nkuko bimera uri kwikanira)
- Kwiyongera k’ururenda rwo mu gitsina kimwe n’ibindi bisohoka mo ndetse hakaba hanazamo amaraso (isuha yamenetse)
- Kumva mu kiziba cy’inda haremerewe bitewe nuko umwana ari gusunika
- Kuribwa umugongo igice cyo hasi
- Kugira ibimeze nk’ibinya mu nda, rimwe na rimwe ukaba wanahitwa
Mu gihe ubonye kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso ni byiza kugana kwa muganga kugira ngo uramutse ubyaye umwana udashyitse abaganga babashe kumwitaho.
Ese birashoboka kwirinda kubyara umwana udashyitse?
Kubera ko kubyara umwana udashyitse bituruka ku mpamvu nyinshi zinyuranye kandi zishobora guhura ari nyinshi ku muntu umwe, biragoye kuba wakirinda kubyara umwana udashyitse.
Icyakora hari ibyo wakora kugirango ugabanye ibyago byo kubyara umwana udashyitse:
- Kureka kunywa itabi igihe cyose utwite cyangwa ubiteganya
- Kwirinda inzoga n’ibindi biyobyabwenge byose
- Igihe cyose ucyeka ko wasamye, kwisuzumisha kugira ngo abaganga batangire kugukurikirana hakiri kare
- Igihe ubonye impinduka yose utwite, usabwe kwihutira kujya kwa muganga
Ikindi ukwiye kwitaho wowe n’uwo mubana ni ukuboneza urubyaro ku buryo hagati y’umwana n’undi hacamo igihe gihagije ku buryo umubyeyi aba yaruhutse bihagije.