Ubuzima

Abakobwa babiri nibo bamaze gutangaza ko Davido yabateye inda

Umuhanzi Davido akomeje kugarukwaho cyane nyuma y’uko bimenyekanye ko yateye inda inkumi ebyiri mu gihe kimwe.

Ubwa mbere umunyamerika waherukaga gutangaza ko Davido yamuteye inda, none mukobwa  ukomoka mu Bufaransa nawe yavuze ko amutwitiye.

Mu masaha yatambutse, nibwo umukobwa w’Umunyamideli ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika witwa Anita Brown yacishije ubutumwa ku rubuga rwa Instagram atangaza ko umuhanzi Davido yamuteye inda akaba ari kumusaba kuyikuramo.

Anita Brown niwe wabaye uwa mbere uvuga ko atwite inda ya Davido 

Anita Brown yatangaje ko yamenyanye na Davido mu 2017 i Dubai ndetse baza no gukundana igihe kinini gusa avuga ko atari aziko afite undi mugore ndetse avuga ko gutangaza ko atwitiye Davido atagamije gutwara umugabo w’abandi.

Aya makuru yatangaje benshi akimara kugera hanze, undi mukobwa witwa Ivanna Bay ukomoka mu Bufaransa yatangaje ko nawe atwite inda ya Davido. Ibi mu kubitangaza, akaba yavuze ko atari aziko hari undi mugore yateye inda, ahubwo ngo yari aziko ariwe gusa umutwitiye.

Ivanna Bay ati ” Nabyutse mu gitondo mbona atari njye mugore njyenyine Davido yateye inda. Uku ni ugutenguhwa n’umugabo umeze gutya pe. Bagore mwirinda cyane, kuko ubu ndatwite. Muzaba mureba mu gihe kiri munsi y’amezi icyenda.”

Uyu mukobwa ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa nyuma yo gusaba abakobwa bagenzi be kwirinda Davido, akaba yakomeje yibaza umubare w’abagore uyu mugabo yaba afite. Ati ” Ndi kwibaza ni abagore bangahe ufite? Ubanza twiteguye gukora ikipe y’umupira.”

NetNaija yatangaje ko atari inshuro ya mbere uyu muhanzi yavugwaho guca inyuma umugore we Chioma dore ko no mu 2019 ubwo bashwanaga bapfuye ko yari yaryamanye n’inkumi bahuriye mu kabyiniro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button