Ubuzima

Dore uburyo bwiza ushobora gukoresha usukura Telefoni yawe

Telefoni n’ikimwe mu bikoresho abantu bakoresha cyane mu buzima bwabo bwa buri munsi, bivuze ko ari ikintu gikorwaho inshuro nyinshi ku munsi gusa abantu benshi ntibakunze gutekereza kuri telefoni zabo ngendanwa (smartphone) ko zishobora kuba indiri ya mikorobi nyinshi.

Abashakashatsi batandukanye bavumbuye ko telefoni dukoresha kenshi burya zishobora kuba zuzuyeho mikorobi nyinshi; harimo na coronavirus ihangayikishije isi muri iki gihe ishobora kumara igihe kinini kigera ku masaha 8 iri ku birahuri bya telefoni.

Ubu ni uburyo wakoresha usukura telefoni yawe:

Niba gukaraba intoki ubikora kenshi, ariko ukaba ukunze gufata telefoni yawe yo utayisukuye, ntacyo byaba bimaze kuko n’ubundi birangira wongeye gufata mikorobi warwanyaga ni ngombwa rero no gusukura telefoni yawe .

  1. Hari udutambaro tw’isuku (wipes) dusa nk’udutose ushobora kugura muri supermarket zitandukanye (ukareba izibonekamo 70% z’alukolo cg isopropyl alcohol)
  2. Hari telefoni zimwe zizana n’imiti yazo isukura, ushobora gukoresha iyo cg ukabaza aho wawukura.
  3. Ushobora gufata agatambaro gasukuye ukagasukaho alukolo; kadatose cyane, ukagakoresha uhanagura telefoni yawe.
     

    Ugomba kuyisukura kangahe?

Telefoni yawe ishobora kujyaho mikorobi, nko mu gihe hari uwitsamuye cg akoroye iruhande rwayo. Utwo dutonyanga duto dushobora kugumaho igihe kirekire. Twaba turimo virusi, birumvikana ko kwandura byakoroha.

Ni ngombwa mu gihe cyose uri iruhande rw’ukoroye cg witsamuye mu gihe ukaraba intoki kwibuka no guhanagura telefoni.

Ariko niba telefoni yawe utayishyira ahantu handuye kenshi, kuyihanagura inshuro 1 cg 2 ku munsi birahagije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button