Ubuzima

Dore uko ushobora kwivurisha amazi menshi bitagusabye kubanza kuyanywa

Kwicara mu mazi menshi, kuyakandagiramo, Kuyaryamamo cyangwa se ukaba warambika agatambaro ahantu hakurya ariko wabanje kukinika mu mazi, bishobora kuba byagufasha kwivura indwara nyinshi zitandukanye.

Ubu ni uburyo wakoreshamo amazi menshi wivura indwara zitandukanye:

  1. Kwicara mu mazi ashyushye ku rugero rwiza

Kwicara mu mazi ashyushye ku rugero rwiza bifasha mu kuvura kuribwa mu kiziba cy’inda hose, kuribwa mu ruhago, kuribwa muri nyababyeyi, kuribwa mu kibuno, abarwaye kalizo, aya mazi kandi avura imihango y’abakobwa idashyitse, indwara z’imitsi y’amaguru ndetse avaura uburibwe buva mu itako bukagera mu ivi.

Kwicara muri aya mazi bishobora gukorwa hagati y’iminota 5-10 rimwe ku munsi ndetse icyiza nuko wabikora saa kumi n’imwe za nimugoroba.

  1. Kwicara mu mazi y’akazuyazi cyangwa akonje

Kwicara mu mazi y’akazuyazi cyangwa akonje bifasha mu kugabanya uburibwe mu mubiri cyane cyane ku bahorana umubabaro, abantu badasinzira neza, iruba rirenze urugero, abantu bakunda kugira impagarara zo mu bwenge, ku bana bagira amahane kandi bakunda kurira ndetse n’abana bafatwa n’umuriro uza gitunguro.

Ku birebana n’indwara y’umuriro bishobora kumara umwanya munini, ariko bikozwe mbere yuko umuriro uba mwinshi ngo utitize umwana nibyo byiza.

  1. Kwinika igitambaro mu mazi akonje ikindi mu mazi ashyushye

Gufata igitambaro ukakirambika mu mutwe w’umurwayi ukajya uguranura, ariko bikajya biguranurwa iminota ibiri ishize byakiza indwara zikurikira: Ibicurane, inkorora, umuriro utwika uruhu, iseru, ubushita, indwara zo kubyimbagirana mu muhogo, amashyamba, kuguranura ibitambaro ku mutwe biri mu mazi anyuranye, akonje n’ashyushye, bihagarika indwara y’umuriro.

  1. Gukandagiza ibirenge n’amaguru mu mazi akonje

Gukandagiza ibirenge n’amaguru mu mazi akonje bikiza indwara nyinshi zitandukanye harimo kuribwa umutwe uhoraho, grippe, ibicurane bitera amazuru kuziba ndetse n’umusonga.

Ayo mazi ushobora kuyavangamo umunyu w’urugera ibiyiko bibiri muri litiro imwe y’amazi. Ibyo bishobora gukiza indwara zitwika uruhu n’izitera amaraso kwibumbira mu ruhago rumwe n’imvune.

  1. Kwiyuhagira amazi akonje cyangwa amazi y’akazuyaze

Kwiyuhagira amazi y’akazuyazi cyangwa akonje bikiza indwara zikurikira: Bifasha mu kongera Imbaraga mu mubiri, biruhura umubiri, bikomeza abafite amaraso akennye, bibuza amaraso kwibumbira hamwe n’indwara zo kubyimbagana hamwe n’ibibyimba bitameneka, biruhura imitsi yumva y’abantu badasinzira, biruhura Ubwonko burushye kuko amazi akonje akura amaraso yirunze ahantu hamwe abitewe np gukoresha intekerezo nyinshi, ayo maraso akongera gusubira mu mwanya yavuyemo.

Amazi ni umugisha twahawe n’Imana, nicyo kinyobwa cya mbere cyagenewe kumara inyota abantu n’inyamaswa.

Amazi niyo ayunganya ibimera, amazi anyobwa ashyushye asohora imyanda mu mubiri, amazi avanzemo indium avura rubagimpande, diyabete, ikindi yoza mu kiziba cy’inda, amazi anyobwa akonje aruhura umubiri, amazi menshi anywerewe rimwe akiza umutwe ariko bigakorwa mu rugero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button