Ese waruziko kunywa itabi ryinshi bigira ingaruka ku buzima bwacu? Sobanukirwa
Ubusanzwe itabi ntabwo ari ikinyobwa kandi ntabwo ari n’ikiribwa kuko itabi ntirigira intungamubiri nimwe. Ahubwo itabi ni ubuvunderi(nicotine) bwivanga n’amavuta ari mu mubiri maze bwagera mu bwoko bukica ubushake bwiza kandi ubuze ubushake bwiza ntagira kwiyumvisha ndetse ubuze kwiyumvisha ntabona n’abahannyi.
Umuntu unywa utabi cyane aba ameze nk’icyuma gikonje imbere y’inyundo y’umucuzi(forgeron).
Mu mpagarike y’umuntu unywa itabi cyane ryica imyanya yo guhumeka, umutima ndetse n’udutsi duto, ribuza imyanda gusohoka mu mubiri maze kureba, kuryoherwa ndetse no guhumurirwa ntibyongere gukora neza.
Ingaruka zikomeye ziterwa no kunywa itabi ryinshi:
1.Kunywa itabi cyane bishobora kugutera kanseri yo mu ruhago no mu mpyiko: Itabi ryinshi ukwiye kuryirinda kuko n’ikimwe mu bintu bitera indwara ya kanseri yo ruhago no mu mpyiko kandi zikunze guhitana abantu cyane.
2.Kunywa itabi ryinshi bishobora kugabanya ubushobozi bw’imibonano mpuzabitsina: itabi ntabwo ari ryiza kuko rishobora gutuma unanirwa gukora neza imibonano mpuzabitsinda nuwo mwashakanye ugasanga bivuyemo ibindi bindi birimo no gusenya.
3.Kunywa itabi ryinshi bibuza ubuhanga gukora neza: Umuntu unywa itabi ryinshi ashobora guhura n’ikibazo gikomeye cyane aho usanga niba yari umuntu w’umunyabwenge nko mw’ishuri yatangiye gusubira inyuma cyangwa ari umunyabwenge mu buzima busanzwe agatngira kujya avanga ibintu.
4.Itabi rituma gufata mu mutwe k’umuntu bigabanuka: Kunywa itabi ryinshi cyane bitera umuntu gutangira kujya yibagirwa ibintu cyane hahandi ushobora kumubwira ikintu mukanya wakongera kucyimuza akabyibagirwa.
5.Itabi ryangiza ubushake mu gushishoza: Kunywa itabi ryinshi bituma gushishoza bigabanuka ugasanga umuntu atangiye kuba igihubutsi, akajya afata imyanzuro atabanje gutekereza kubyo agiye gukora.
Abashakashatsi batanga inama ku bantu bifuza kureka itabi ko icya mbere bagomba kugira ubushake bwo kurireka, gusa hari n’ibiribwa abifuza kureka itabi bashobora gukoresha.
Ibi n’ibiribwa byagufasha:
1.Gukoresha indimu: ufata amazi ashyushye warangiza ugashyiramo indimu birafasha cyane ku muntu wifuza kureka kunywa itabi.
2.Amacunga: Kurya amacunga mu gitondo mu wenda kunywa icyayi cyangwa igikoma.
3.Imboga mbisi: Persili, salade na Karoti: izi mboga zirafasha cyane mu gihe uziriye mubyo kurya byo kumanywa ariko bikagenda bisimburana.
4.Kunywa amazi menshi ashyushye: Aya mazi agomba kunyobwa mu gitondo mu minsi itanu ubudasiba kandi akubahiriza amasaha anyobwaho.
5.Guhekenya agakeri ko mu gasozi kakiri gatoto mu menyo: ibi nabyo birafasha cyane kuko ugahekenya mu mwanya wo kunywa itabi ugeraho ukamenyera.
Ntabwo ari izi ngaruka zonyine ziterwa no kunywa itabi ryinshi kuko hari n’ibindi byinshi cyane, gusa abantu banywa itabi ryinshi baragirwa inama yo kugabanya ndetse byaba ngombwa bakareka kurinywa kuko ryangiza ubuzima cyane ku rwego hejuru cyane.