Federasiyo y’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA yagize Moïse Mutokambali Umuyobozi ushinzwe Tekiniki
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA , ryamaze gushyiraho umuyobozi ushinzwe Tekiniki uwo ntawundi ni Moïse Mutokambali wari usanzwe ari umutoza w’Ikipe y’Igihugu z’abagore mu byiciro bitandukanye ndetse akaba n’umutoza w’ikipe y’abagore ya The Hoops Rwanda muri Basketball.
Ibi byamenyekanye mu itangazo Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA ryashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Mutarama 2021, rigaragaza ko Moïse Mutokambali yamaze guhabwa inshingano zo kuba umuyobozi wa tekinike muri iri Shyiramwe riheruka gukora amatora mu minsi ishize.
Ni amatora yasize uwari usanzwe ari Perezida waryo yongera gutorwa ndetse na benshi mubari bagize Komite nyobozi yiri Shyiramwe bongera gusubira mu myanya yabo, hakaba hari hasigaye umwanya w’umuyobozi ushinzwe Tekiniki, ari nawo mwanya Moïse Mutokambali yamaze guhabwa avuye mu Gutoza ikipe ya The Hoops Rwanda.