Udushya

Ghana: Polisi yafunze ikigo cyari gishinzwe gusakaza amakuru ajyanye n’abaryamana bahuje ibitsina

Polisi yo mu mujyi wa Accra mu gihugu cya Ghana yafunze ikigo cyari giherutse gufungurwa muri icyo gihugu ,ikigo cyari gishinzwe gutanga ndetse no gusakaza amakuru ajyanye n’abatinganyi mu murwa mukuru Accra.

Ibijyanye nifungwa ry’iki kigo ryaje nyuma yuko abaturage benshi bakomeje kutishimira kiriya kigo ndetse batangira no kucyamagana yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ahandi hatandukanye bagaragaza ko batagishaka, byatumye Polisi ifata umwanzuro wo kugihagarika.

Nyuma y’uko Polisi ifunze iki kigo Umuryango uharanira uburenganzira bw’abatinganyi hariya mu gihugu cya Ghana ubinyujije ku rubuga rwabo rwa twitter watangaje ko utishimiye ifungwa ry’ikigo cyabo kuko cyabafashaga cyane umunsi ku munsi.

Bagize bati “Ntabwo tugishobora kugera ahantu twari dusanzwe duhurira hafite umutekano uhagije ndetse n’umutekano wacu ntabwo wizewe kuko turi gushyirwa ku nkeke, Turasaba imiryango yose iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’inshuti kudufasha kwamagana ibi bintu byose turimo gukorerwa”.

Ntabwo ari abaturage gusa bifuzaga ko kiriya kigo cyafungwa mu maguru mashya kuko hari nindi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, irimo ihuriro ry’imiryango iharanira imibonano mpuzabitsina iboneye n’indangagaciro z’umuryango, ndetse n’inama nkuru y’abasenyeri gatolika mu gihugu cya Ghanabose basabaga leta gufunga icyo kigo.

Kiriya kigo gishinzwe gutanga ndetse no gusakaza amakuru ajyanye n’abatinganyi cyari cyarafunguwe biturutse mu mafaranga yari yarakusanyijwe n’abaryamana bahuje ibitsina mu gihugu cya Ghana, abanyapolitiki bamwe bo muri kiriya gihugu, abo mu muryango w’ibihugu by’Ubumwe bw’iburayi ndetse nabo mu bindi bihugu by’amahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button