Ubuzima

Ibintu 10 by’ingenzi ugomba kuzirikana mu gihe uri gufata imiti ya antibiyotike

Imiti ya antibiyotike ni bumwe mu bwoko bw’imiti ikoreshwa cyane, yifashishwa mu kuvura infection zitandukanye. Nubwo bwose ariko ivura neza, nyamara hari ingaruka mbi ishobora gutera. Ibibazo bitandukanye mu rwungano ngogozi; nko kwituma impatwe, diyare, gutumba rimwe na rimwe zikaza zanatera n’izindi ngaruka zikomeye.

Zirikana ibi mbere yo gukoresha imiti ya antibiyotike

Ntukibagirwe na rimwe gufata imiti ya antibiyotike uko muganga yayikwandikiye. Ntugomba guhagarika iyi miti, kabone nubwo waba wumva wakize, igihe ugomba kuyinywa kitaragera. Ntugomba kandi gufata imiti ituzuye cg kuyisangira n’undi.

Imiti ya antibiyotike muri rusange ifatwa hagati y’inshuro 2 n’3 ku munsi, ntugomba gukoresha iyi miti utayandikiwe na muganga cg ngo uyinywe uko wowe ubyishakiye. Kunywa myinshi bishobora gutera ibibazo bikomeye mu rwungano ngogozi.

Antibiyotike ni imiti yakorewe gusa kwica bagiteri. Ntigomba na rimwe gukoreshwa mu kuvura indwara ziterwa n’ubundi bwoko bwa mikorobe nka virusi cg imiyege.

Akenshi (usibye muganga yabikubwiye ukundi) antibiyotike zinyobwa nyuma yo kurya. Gusa muganga ashobora kubihindura akaba yakubwira kuzinywa uri kurya cg mbere yo kurya bitewe n’ikibazo ufite.

Mu gihe uri kunywa iyi miti, gerageza unywe amazi ahagije; litiro 2 kugeza kuri 3 ku munsi. Ushobora no kunywa imitobe imwe n’imwe, gusa ugomba gusobanuza muganga iyo utemerewe. Iyo umubiri wawe ufite amazi ahagije bifasha mu gusohora imyanda n’ubundi burozi buba buri mu mubiri.

Mu gifu, habarizwa bagiteri nziza zifitiye akamaro umubiri kuko zifasha mu igogorwa ry’ibiryo, mu gihe uri kunywa imiti ya antibiyotike nazo zibigenderamo zikicwa. Niyo mpamvu mu gihe uri kunywa iyi miti, wagakwiye kurya ibibonekamo izi bagiteri nziza. Ushobora gusoma aho ziboneka hatandukanye ukanze hano.

Menyesha muganga inyongera z’imyunyungugu kimwe n’indi miti ushobora kuba uri gufata mbere yo gutangira gufata antibiyotike. Hari imiti imwe n’imwe ibujijwe gufatanwa n’antibiyotike, aha twavugamo n’ibinini byongera ubutare (fer/iron) mu mubiri.

Mu gihe uri gufata iyi miti, ni ngombwa cyane kurya ibiryo byorohera igifu gusya, ukirinda cyane ibirimo urusenda cg umunyu mwinshi, bizagufasha kugabanya ibibazo iyi miti ishobora gutera mu gifu. Ugomba kandi kwirinda ibiryo birimo amavuta menshi.

Ni ibisanzwe ko imiti ya antibiyotike igaragaza ingaruka mbi. Izikunze kuboneka ku bantu benshi ni kwituma impatwe cg diyare. Gusa ibi ntibivuze ko mu gihe bikubayeho ugomba guhita uhagarika umuti. Ni ngombwa kubanza kugisha inama muganga mbere yo kuyihagarika, ashobora kuguhindurira cg akakubwira ikindi wakora.

Ntugomba na rimwe kunywa inzoga mu gihe uri ku miti ya antibiyotike. Bishobora kugutera ingaruka zikomeye harimo no kuzungerwa bikabije ndetse no kuruka.

 

Ntugomba kunywa inzoga mu gihe uri ku miti ya antibiyotike
Ntugomba na rimwe kunywa inzoga uri gufata iyi miti, bishobora gutera ikizungera no kuruka

Ubutaha nuba uri gufata imiti ya antibiyotike, twizere ko utazibagirwa bino bintu by’ingenzi. Ibuka kandi ko uko ufata imiti ya antibiyotike nabi, ariko bigabanya ubushobozi bwayo bwo kuvura, mu gihe ubutaha uzaba ukeneye kongera gukoresha uwo muti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button